RFL
Kigali

Perezida Kagame yakoze ubusesenguzi ku myitwarire ya Arsenal anatanga inama

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2020 14:25
0


Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame usanzwe ari umufana w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yizera ko umusaruro mubi w’iyi kipe uri ku iherezo kuko umutoza Arteta ashobora kugera kuri byinshi ubuyobozi bw’iyi kipe bumubaye hafi.



Perezida Paul Kagame ni umwe muri Miliyoni z’abafana ba Arsenal FC bagize igihe cyo kwishima ndetse n’icyo kubabara kubera umusaruro iyi kipe yatanze mu bihe bitandukanye. Kuri ubu iyi kipe ntiyorohewe kuko umusaruro wabuze. Perezida Kagame hari inama atanga ku mpande bireba.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umwanditsi Anver Versi w’ikinyamakuru New African Magazine, yabajijwe ku myitwarire n’umusaruro wa Arsenal FC muri iyi minsi. Perezida Kagame yavuze ko ari umwe mu bagaragaje uburyo iyi kipe ititwaraga neza ubwo yatozwaga na Unai Emery ndetse yemeza ko hakenewe impinduka n’amaraso mashya kugira ngo umusaruro uboneke.

Yagize ati “Arsenal yakundaga kuba ihataniye umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri muri Shampiyona, nyuma kuboneka mu makipe ane ya mbere bitangira kuba ikibazo. Ubu irwanira kuba byibuze yaguma mu makipe 10 ya mbere! Hakenewe impinduka.”

Ntibyateye kabiri Unai Emery yahise yerekwa umuryango, maze iyi kipe yitirirwa abarashi iha akazi Mikel Arte wayikiniye mu myaka yashize, aba ari we usimbura Unai Emery. Kwirukanwa kw'uyu mutoza byashimishije abafana batari bacye b'iyi kipe ihagaze nabi muri shampiyona y'u Bwongereza mu gihe nyamara iri mu makipe akomeye ndetse akunzwe cyane ku Isi.

Perezida Kagame yatangaje ko afitiye icyizere umutoza Mikel Arteta, ariko yemeza ko yagera ku musaruro mwiza mu gihe yashyigikirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe, agahabwa amafaranga ahagije yo kugura abakinnyi baza gufasha iyi kipe kongera kwisubiza igitinyiro yahoranye, dore ko kuri ubu isigaye igereranywa n’iyahigaga ariko yahiye ijanja.

Perezida Kagame yagize ati” Ndacyakunda Arsenal. Ifite umwihariko w’umukino mwiza, ariko ntabwo bigomba kurangira ari ugukina byo gukina gusa, ahubwo ukina ugamije gutsinda. Ikibabaje ni uko ndi umufana kandi nta kintu nabikoraho. Icyo nshobora gukora ni ugukomeza kuyireba kuri Televiziyo nkababazwa n’uko yatsinzwe, nkishima mu gihe yatsinze. Rimwe uba wumva wakubita ibipfunsi televiziyo iyo ubonye hari amakosa bari gukora. Gusa urakomeza ukayiba inyuma.”

Perezida Kagame asanga igikwiye gukorwa muri Arsenal kugira ngo umusaruro mwiza uboneke, ari uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwarekura amafaranga umutoza akagura abakinnyi bashoboye kuba bahanganira igikombe, ndetse ubuyobozi bukaba hafi y’ikipe.

Arsenal ifitanye amasezerano n’u Rwanda y’imikoranire mu kwamamaza ubukerarugendo muri hahunda ya Visit Rwanda. Iyi kipe irabarizwa ku mwanya wa 10 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza, aho ifite amanota 31 mu mikino 25 imaze gukina.


Perezida Kagame asanga Arsenal ikwiye gushora amafaranga ikagura abakinnyi igasubira ku rwego rwiza

Perezida Kagame na David Luiz ubwo uyu mukinnyi aheruka i Kigali mu 2019


Arsenal nta cyizere ifite cyo kuzitabira imikino mpuzamahanga uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND