RFL
Kigali

Perezida Kagame yamuritse ku mugaragaro GOA Festival 2020 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/02/2020 22:50
0


Kuri uyu wa Kane tariki 20/02/2020, mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Arena, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri USA Masai UJIRI, yamuritse ku mugaragaro iserukiramuco ry’ibihangange bya Afurika (Giants of Africa Festival) riteganyijwe kuzaba tariki 16-22 Kanama 2020.



Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ikina muri NBA, Masai UJIRI wanagize uruhare rukomeye cyane mu ishingwa rya Giants of Africa, n’umunyamakuru Isha Sesay ndetse na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Hon. Munyangaju Mimosa Aurore yamuritse ku mugaragaro iri serukiramuco rizabera mu Rwanda ku wa 16-22 Kanama 2020.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu ndetse n'abikorera ku giti cyabo utibagiwe n’itangazamakuru.

Iri serukiramuco rizitabirwa n’ibihugu 11, Giants of Africa ikoreramo, harimo u Rwanda ruzaryakira, Kenya, Uganda, Tanzania, DR Congo, Somalia, South Sudan, Nigeria, Senegal, Mali na Cameroun.

Rizahuza urubyiruko rwo mu bihugu 11 byo muri Afurika, aho ruzigiramo byinshi bitandukanye birimo umuco w’umukino wa Basketball n’amasomo awushamikiyeho, bakazanidagadura mu buryo butandukanye ndetse bakazanigiramo byinshi bijyanye n’iterambere muri uyu mukino.

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu Paul Kagame yahaye ikaze buri wese mu rw’imisozi Igihumbi, anashimira Masai Ujiri ku bw’igitekerezo cyiza yazanye cyo gufasha urubyiruko rwa Afurika kugaragaza impano mu mukino wa Basketball binyuze muri Giants of Africa.

Yagize ati”Mbere na mbere ndagira ngo mpe ikaze buri wese mu Rwanda, iki ni igihugu kigendwa kandi gikunda abashyitsi kinabaha agaciro. Ndagira ngo nshimire Masai Ujiri mubwire ngo mudutera ishema atari ku Rwanda gusa ahubwo nk’umugabane wose wa Afurika, kuba mwarazanye igitekerezo cya Giants of Africa mukanagishyira mu bikorwa”.

Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi w’akadasohoka w’umukino wa Basketball, avuga ko yishimira kuba ari umwe mu bari muri uru rugendo rwo kuzamura ibihangange bya Africa binyuze mu bikorwa binyuranye.

Yagize ati “Yaba siporo, umuco, imyidagaduro n’ibindi byinshi, tubonamo inzira ifasha urubyiruko gukura ari ibihangange bakwiye kuba byo. Si ibyo gusa kuko binigisha urubyiruko rwa Afurika”.

“Twe nk’abanyafurika iyo twihaye intego ubwacu tuyigeraho, birakwiye ko dukomeza gushyira imbere intego zacu kandi tukazisohoza, ntacyatunanira”.

Masai Ujiri wagize uruhare rukomeye cyane mu ishingwa rya Giants of Africa yashimiye cyane Perezida Kagame kuba ari umugabo w’ibikorwa kandi avuga ko urugero rwiza u Rwanda rugaragaza ku ruhando mpuzamahanga ruzafasha umugabane wa Afurika kugira aho uva naho ugera mu iterambere.

Yagize ati”Perezida Kagame ndamukunda cyane. Ni umugabo w’ibikorwa. Iyo akubwiye ngo ndakora iki, aragikora, reba nka Kigali Arena yubatswe mu gihe gito. Ntekereza ko urugero rwiza u Rwanda ruri gutanga ku ruhando mpuzamahanga umugabane wa Afurika warugenderaho ukagera kure mu iterambere”.

Ujiri yavuze ko abanyafurika bahorana intsinzi kandi bashoboye.

Yagize ati”Abanyafurika duhorana intsinzi kandi turashoboye, nitegereza ingero zitandukanye z’abakinnyi bakina muri NBA bakomoka muri Afurika, ngasanga dushoboye kandi duhorana intsinzi, birakwiye ko duha icyizere abana bacu bakiri bato bakazamuka bakunda umukino wa Basketball bakazahesha ikuzo uyu mugabane”.

Iri serukiramuco rizamara icyumweru ribera mu Rwanda rizitabirwa n’ibihugu 11, rikazatangira Tariki 16, rirangire tariki 22 Kanama 2020.


Perezida Kagame ari kumwe na Masai Ujiri na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa


Perezida Kagame yavuze ko amahirwe urubyiruko rwa Afurika rubona rukwiye kuyabyaza umusaruro


Perezida Kagame aganira na Masai Ujiri






Masai Ujiri washinze Giants Of Africa akaba na Perezida w'ikipe ya Toronto Raptors muri NBA


Bamporiki Edouard ari mu bayobozi bari bitabiriye uyu muhango


Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball yari ahabaye


AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND