RFL
Kigali

Perezida Kagame yashimiye Amavubi, abizeza ubufasha, abasaba guhorana ikinyabupfura no kutizera abapfumu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/02/2021 16:37
0


Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ya tariki 07 Gashyantare 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye n’abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, abashimira uko bitwaye muri CHAN 2020, ababwira ko ikipe bafite atari mbi ndetse anabasaba guhorana ikinyabupfura no kutizera abapfumu mu irushanwa.



Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize yari yarahagaritse gukurikirana umupira w’amaguru kubera imyitwarire itari myiza yagaragaraga, gusa ubu akaba abona hari impinduka nziza zitangiye kugaragara.

Yagize ati “Nishimiye kubona uyu mwanya wo kuganira namwe, na kera byari bisanzwe najyaga mbona umwanya wo kuganira namwe n’abawuyobora, gusa hari aho nageze ndabyihorera njya mu kazi kandeba, iby’imikino mbivaho”.

“Si uko ntashakaga kubikurikirana, ku rundi ruhande abakinnyi n’ababiyobora babifitemo uruhare, najyaga nza nkicara tukanaganira. Ibitekerezo bikava no mu bakinnyi, tukumvikana ko hari ibigomba gukorwa byafasha ngo abantu batere imbere”.

“Hajemo kubamo ko kenshi, hagiye hagaragara ndetse kuva no mu bayobozi kugera no mu bakinnyi, n’abantu batakurikizaga neza ibyo twabaga wasezeranye ko ari bwo buryo, ari yo mico yo kugera ku ntego yo muri siporo”.

Uyu muyobozi kandi yashimiye abakinnyi uko bitwaye muri iri rushanwa, ndetse anabizeza ko Leta izabagenera ishimwe.

Yagize ati “Kuba mutaregeze kuri final ngo mutware igikombe nubwo ari yo yari yo ntego, ariko abantu bitewe n’inzira mwanyuzemo mwitwaye neza, mukomereze aho, ariko no mu mukino mwatsinzwe, sinirirwa mbijyamo bidateza amatiku. Ariko hari ibintu nabonye bitagenze neza, iyo mba umusifuzi umenya hari ukundi, nyuma naje kubona umutoza n’umusifuzi basuhuzanya, ngira ngo biba byaragenze ukundi, uko mwakinnye n’aho mwagarukiye twabishima”.

Perezida Kagame yasabye abakinnyi kurangwa n'ikinyabupfura igihe cyose no kutizera ubupfumu mu marushanwa.

Amavubi yagarukiye muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020, nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0, agahita asezererwa.

Perezida Kagame yashimiye Amavubi uko bitwaye muri CHAN 2020

Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa

Abakinnyi b'Amavubi bashimiwe ubutwari bagize muri CHAN 2020

Abakinnyi b'Amavubi bibukijwe kutizera abapfumu mu irushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND