RFL
Kigali

Perezida Wa Sena Bernard Makuza yashimiye Mukansanga Salma wasifuye umukino w’igikombe cy’Isi cy’abagore wahuje Thailand na Sweden

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/06/2019 15:29
0


Kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kamena nibwo umunyarwandakazi Salma yasifuye umukino w’igikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori, wahuje ikipe ya Thailand na Sweden aho Perizida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza yashimiye uyu munyarwandakazi abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter.



Perizida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza yavuze ko ashimiye uyu munyarwandakazi kubera ishema yahesheje igihugu cye.

Mukansanga Salma wabaye umusifuzi ukomoka mu Rwanda wasifuye yifashishije VAR

yagize ati: "Ni ibyo kwishimira ko Ms Mukansanga Rhadia Salma yitwaye neza mu mukino nk’umusifuzi wo hagati, mu mukino wahuje ikipe y’igihugu ya Thailand na Sweden z’abari n’abategarugori 2019. Turakwishimiye. Wahesheje ishema igihugu cyawe werekanye ubunyamwuga.”

 

Mukansanga Salma yasifuye umukino wo mu itsinda rya F wahuje ikipe y’igihu ya Thailand na Sweden, umukino warangiye Thailand itsinze Sweden ibitego 5-1. Salma yabaye umusifuzi wa mbere w’umunyarwanda ndetse n’umunyarwandakazi wasifuye akoresheje ikoranabunga rifasha abasifuzi gusifura neza (VAR).

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND