RFL
Kigali

Playoffs: Amakipe 4 yakatishije itike yo kuzakina imikino ya ½ yamenyekanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/11/2020 22:08
0


Amakipe arimo Etoile de l’Est, Rutsiro, Vision FC na Gorilla yamaze gukatisha itike yo kuzakina imikino ya ½ mu gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya 1/4 yakinwe none ku wa Gatandatu.



Byari ibicika kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2020, ahabereye imikino 3 ya ¼ mu gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, aho amakipe abiri azahiga andi azahita abona itike yo kuzakina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Vision FC yabonye itike ya ½ idakinnye, nyuma yuko Amagaju bari gukina muri ¼ ahanishijwe gukurwa muri iyi mikino nyuma y’uburangare bagize bwatumye abakinnyi babo 11 bandura Coronavirus.

Umukino wabimburiye indi yose yakinwe kuri uyu wa gatandatu wahuje ikipe ya Etoile de l’Est na Interforce FC, watangiye saa 10h40’ urangira Etoile de l’Est ikatishije itike ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Amini Muzerwa ku munota wa 59.

Ni umukino utari woroshye na gato, kuko Interforce yagerageje ibishoboka byose ngo yishyure, ariko ubwugarizi bwa Etoile de l’Est bukomeza kwihagararaho iminota 90 irangira begukanye intsinzi.

Nyuma yaho hakurikiyeho umukino wa Gorilla FC na Rwamagana, benshi bafataga nk’umukino w’umunsi kubera ko amakipe yombi yari yahigiye gutsinda umukino akerekeza muri ½.

Mu minota ya mbere Rwamagana yagaragaje ko atari ikipe y’agafu k’imvugwarimwe kuko yabanje kwihagararaho, ari nako amakipe yakinaga umukino ubereye ijisho.

Gusa ariko uku kwirwanaho ntibyarambye kuko Gorilla ibifashijwemo na bamwe mu bakinnyi bayo b’inararibonye bakinnye igihe kirekire mu cyiciro cya mbere barimo Nizeyimana Jean Calude Rutsiro, Ntaribi Steve na Tuyisenge Pekeyake batangiye kuganza cyane ikipe ya Rwamagana banatangira kuyibonamo ibitego.

Ku munota wa 18 Gorilla yabonye igitego cyatsinzwe na Nsengimana Richard, ku mupira yahawe na Tuyisenge Pekeyake ari nawe kapiteni w’iyi kipe.

Ku munota wa 48, Nizeyimana Jean Claude Rutsiro yatsindiye Gorilla igitego cya kabiri ku mupira yazamukanye wenyine ku ruhande rw’ibumoso, awutera mu nguni y’ibumoso y’izamu rya Rwamagana City FC.

Nyuma yo gukomeza kwiharira umukino, ikipe ya Gorilla FC yongeye kubona igitego cya gatatu, cyatsinzwe na Sindambiwe Protais ku munota wa 78.

Gorilla yahise ikatisha itike ya ½, aho iri no mu makipe ahabwa amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Umukino wasoje iyakinwe wahuje ikipe ya Rutsiro FC na Alpha FC, maze Rutsiro inyagira Alpha 3-0 byatsinzwe na Hakizimana Adolphe kuri Penaliti ku munota wa 39’, Kwizera Bahati atsinda ibindi bibiri ku munota wa 48’ n’uwa 53’.

Rutsiro yahise ikatisha itike ya ½, aho izahura na Vision FC, mu gihe undi mukino wa ½ uzahuza Gorilla Fc na Etoile de l’Est.


Gorilla FC ihabwa amahirwe yo kuzamuka mu cya mbere yakatishije itike ya 1/2 


Etoile de l'Est izacakirana na Gorilla muri 1/2


Vision FC yabonye itike adakinnye azahura na Rutsiro muri 1/2


Rutsiro FC yandagaje Alpha muri 1/4 izahangana na Vision FC 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND