RFL
Kigali

Rayon Sports FC: Abakinnyi bagiranye inama ndende n'umuyobozi mushya Munyakazi Sadate mbere y'imyitozo AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:22/07/2019 21:39
2


Tariki ya 22 Nyakanga 2019 ni bwo ku kibuga Rayon Sports isanzwe ikoreraho imyitozo mu Nzove, abakinnyi basanzwe muri iyi kipe ndetse n'abashya muri iyi kipe bagiranye inama n'umuyobozi mushya Munyakazi Sadate mbere yo gutangira imyitozo.



Ni inama yabaye ndende yatumye n'imyitozo ya Rayon Sports itangira saa kumi (16h:00). Mu kiganiro Eric Rutanga yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'imyitozo yatangaje ko ibyaganiriweho babamenyeshaga ikipe batomboye ndetse baganirizwa ku bigendanye n'imyitwarire ubuyobozi bubifuzaho mu mikino ya Total CAF Champions League. Yagize ati: "Urebye inama yagarutse ku byereyekeranye n'imyitwarire, uburyo tugomba kuzitwara nk'abakinnyi, uburyo nk'abakinnyi tugomba kwitwara muri sezo, banatwibutsa ikipe twatomboye banatubwira uburyo tugomba kuzitwara ko byanze bikunze tugomba kuzakuramo iriya ikipe."

Yakomeje agira ati: "Twemereye ubuyobozi ko tuzayikuramo, amakuru dufite ni uko iriya ari ikipe ikinika, ni ikipe idateye ubwoba yego nayo n'ikipe ifite ibigwi ariko na Rayon n'ikipe twamaze kwerekana ko dushoboye."


Mbere y'imyitozo babanje gusuhuzanya

Abakinnyi ba Rayon Sports FC biganjemo abashya kuri uyu wa mbere bakoze imyitozo bamaze kumenyeshwa ko muri tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya Total CAF Champions League 2019-2020, ikipe yabo yisanze iri kumwe na Al-Hilah yo muri Sudan, iyi myitozo yakoreshwejwe n'umutoza Mwiseneza Djamal.

Umwataka Nwosu Samuel Chukwudi wishimiwe n'abafana mu myitozo y'uyu munsi

Jules Ulimwengu Rutahizamu wa Rayon Sports wanayifashije muri sezo ya Shampiyona ya AZAM Rwanda Premier League 2018-2019. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yatubwiye ko amakuru avugwa ko APR FC imushaka atazi aho aturuka. Yagize ati: "Njye sinzi aho bituruka najye mbyumva nkuko ubyumva, rimwe na rimwe nkabyumva kuri Radiyo."


Jules Ulimwengu (Ibumoso) na Muganga (Iburyo)

Yakomeje avuga ko ubu ari gahunda yo gukora cyane ndetse afatanyije na bagenzi be bakazagera kure cyane muri Total CAF Champions League.


Munyakazi Sadate Perezida mushya wa Rayon Sports FC wayoboye inama










Umunyezamu Kimenyi Yves ari gufatanyiriza hamwe na bagenzi be kungurana ubumenyi





Kanda hano urebye imyitozo ya Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Remember4 years ago
    Ni batere umupira amatelevision ababone bajye gukorera inoti hanze
  • FAHD4 years ago
    Ekipe champion ikora imyitoza kits zabakinnyi zidasa birababaje. uguhuzagurika kwabakinnyi. Mpazimaka yagiye he?





Inyarwanda BACKGROUND