RFL
Kigali

Rayon Sports igiye kwitabaza Perezida Kagame ngo ayirenganure mu kibazo ifitanye na FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2020 12:01
2


Munyakazi Sadate, uyobora Rayon Sports FC yatangaje ko bagiye gushyikiriza ikibazo cyabo, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo gushaka kurenganurwa ku bihano bafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, nyuma y’uko ititabiriye irushanwa ry’Ubutwari Cup 2020.



Aganira na Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru, Munyakazi Sadate yemeza ko ibihano bafatiwe ari akarengane bityo bakaba bagiye gukora ibishoboka byose bagasaba kurenganurwa byaba na ngombwa bakabigeza ku Ntore izirusha intambwe, Nyakubahwa Paul Kagame.

Yagize ati “ Muri iki gihugu iyo tubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ari hariya ni ukuri Abanyarwanda duhita twumva twigiriye icyizere, ni impano Imana yatwihereye, ni nayo mpamvu dushira amanga tukavuga oya ku karengane, oya ku mikorere mibi, buriya nta kindi kibidutera nk’Abanyarwanda ni uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ahari tumukunda tumufitiye icyizere ko ari umugabo ushyira mu gaciro akumva abantu bose akarenganura abarenganye.”

Yungamo ati “Turizera rero y’uko nibiba nangombwa nawe turamwitabaza, tugaragaze ibibazo byose biri mu mupira w’amaguru, uretse ibi mureba ariko nyuma ya rido hari ibibazo byinshi ntashatse kuvuga mu itangazamakuru ariko mwumve ko dufite ibibazo byinshi mu mupira w’amaguru dufite akarengane dukorerwa inshuro nyinshi tudashobora kwemera ko gakomeza gutyo”.

Munyakazi Sadate avuga ko nk’Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bazamusaba kurenganurwa ubwo izindi nzego bireba zizaba zananiwe gukemura iki kibazo.

Ati “Hari uko twamwandikira nka Rayon Sports tumusaba kuturenganura igihe izindi nzego zaba zitabikoze ariko abakunzi ba Rayon Sports nabashishikariza y’uko bagaragaza ikibazo dufite haba ku mbuga nkoranyambaga, haba mu buryo bwose bushoka, ariko natwe nk’ubuyobozi dutekereza ko ari ngombwa ko iki kibazo tukimugezaho mu gihe izindi nzego zaba zitaturenganuye.”

Uyu muyobozi avuga ko bagiye kubanza gushaka ubutabera ku nzego bireba imbere mu gihugu, byakwanga bakabona kwitabaza urukiko rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, "FIFA".

Ati “Komite twateranye twize uko tugomba gufata umwanzuro, turifuza ko iki kibazo cyakemurirwa mu rugo iwacu i Rwanda, tukicara inzego zinyuranye zikatugira inama n’umurongo baduha kugira ngo dukemure iki kibazo, ariko bidashobotse ubwo nta kundi turagana Komisiyo ishinzwe imyitwarire FIFA ikemura amakimbirane yavutse, dushobora kwitabaza urukiko rwa FIFA igihe byose hano byakwanga.”

Rayon Sports yafatiwe ibihano na FERWAFA byo kumara umwaka wose idategura cyangwa ngo ikine umukino wa gishuti ku butaka bw’u Rwanda, kutitabira irushanwa ry’igikombe cy’Ubutwari ryo mu mwaka utaha no gutanga ihazabu y’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300,000 Frw).

Tariki 24 Mutarama 2020, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Intwari, rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ritegurwa na FERWAFA ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe “CHENO”.

Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa kubera ko hari ibyo yasabaga FERWAFA guhindura mu mabwiriza y’irushanwa birimo kwemera ko abakinnyi yari yaguze batarabona ibyangombwa bakina iri rushanwa, mu gihe FERWAFA yo yasabaga ko abazakina ari abasanzwe bafite ibyangombwa.

Rayon Sports yaje guhita isimbuzwa ikipe ya Kiyovu SC mu irushanwa ryegukanwe na  APR FC.


Sadate Munyakazi atangaza ko nibiba ngombwa bitabaza Perezida Kagame mu kibazo bafitanye na FERWAFA


Rayon Sports yahanishijwe kumara umwaka nta mukino wa gicuti ikina





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eugene4 years ago
    byanga bikunze urengana azagaragara kuko aho tugeze twiyubaka ntakarengane kagomba kubaho.icyo nemera nuko burikintu iyo cyageze mumategeko gikemuka.
  • Safari4 years ago
    Niko bimez baraturenganyije pe





Inyarwanda BACKGROUND