RFL
Kigali

Rayon Sports ihagaze ite mbere y'uko shampiyona itangira?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/04/2021 11:09
0


Shampiyona ya 2021 itangire irabarirwa ku ntoki, amakipe menshi akataje imyiteguro akina imikino ya gicuti, andi yiyubaka aho afite ibihanga. Rayon Sports ni imwe mu makipe yiyubatse ariko ataragaragaye mu mikino myinshi ya gicuti, Perezida w’iyi kipe yatanze ishusho yayo mbere y'uko urugamba rwo guhatanira igikombe rutangire.



Biteganyijwe ko shampiyona y’u Rwanda ‘Primus National League’ mu mwaka w’imikino wa 2021 izatangira ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021.

Kugeza ubu, iyi kipe yambara ubururu n’umweru imaze gukina umukino umwe wa gicuti yatsinzemo Bugesera FC 2-0, mu gihe undi wa kabiri yagombaga gukina na Police FC ku cyumweru tariki ya 25 Mata, wahagaze ku munota wa 23 nyuma y'uko bigaragaye ko nta bashinzwe umutekano bari ku kibuga.

Iyi kipe kandi yongereye imbaraga mu itsinda ry’abakinnyi yari isanganwe, aho yasinyishije Muhire Kevin wayikiniye mbere y'uko ajya hanze, n’umunye-Congo Hertier Nzinga Luvumbu wakinaga muri Maroc, ndetse bikaba binavugwa ko iyi kipe iri hafi gusinyisha rutahizamu Junior Bayanho Aubyang ukinira ikipe ya Bouenguidi Sport yo muri Gabon, ndetse na Sekamana Maxime wari umaze igihe atagaragara, akaba yaragarutse mu myitozo.

Gusa iyi kipe ikaba idafite mu myitozo umunya-Mali ukina mu kibuga hagati, akanaba visi kapiteni wayo, Omar Sidibe, wayireze muri FERWAFA kubera kugabanyirizwa umushahara mu gihe cya COVID-19.

Perezida w’iyi kipe, Bwana Uwayezu Jean Fidele ahamya ko ikipe ayoboye ihagaze neza ndetse yiteguriye urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona bagomba kwegukana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo hamurikwaga umwenda izambara uyu mwaka, Yagize ati: “Rayon Sports ihagaze neza cyane kandi iriteguye. Abakinnyi bameze neza, baritabwaho umunsi ku munsi n’ababishinzwe kandi bihagije, intego ni imwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

“Ku bufatanye n’umuterankunga wacu ‘SKOL’ twizeye kuzegukana igikombe cya shampiyona tugasohokera igihugu mu mikino Nyafurika, kandi tubifitiye ubushobozi”. Uyu muyobozi kandi yasabye abafana kuzakomeza kubashyigikira nubwo bitemewe ko bazagera ku kibuga.

Ati”Intego yacu ni ugukora ibishoboka byose tugaha ibyishimo abakunzi n’abafana bacu bari mu bice bitandukanye by’igihugu, tukaba tubasaba gukomeza kudushyigikira mu buryo bwose bushoboka nubwo batazaba bemerewe kugera ku kibuga”.

Biteganyijwe ko mbere yuko shampiyona itangira, iyi kipe izakina undi mukino wa gicuti mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza. Iyi kipe ikundwa na benshi muri iki gihugu, iri mu itsinda B aho irikumwe na Gasogi United, Kiyovu Sport na Rutsiro FC. Rayon Sports izatangira shampiyona ikina na Gasogi United tariki ya 02 Gicurasi 2021, kuri Stade Amahoro i Remera.

Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura shampiyona ibura iminsi micye ngo itangire

Muhire Kevin akomeje imyitozo mu ikipe yamuzamuriye urwego

Hertier Luvumbu mu myitozo ya Rayon Sports

Luvumbu na Mutatu bambariye urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona nkuko babyijeje abafana

Gusinyisha Luvumbu na Kevin byongereye amahirwe Rayon Sports yo kuba mu makipe ahabwa amahirwe ku gikombe cya shampiyona

Rutahizamu Junior Aubyang ashobora gusinyira Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND