RFL
Kigali

Rayon Sports na Yanga mu makipe akunzwe kurusha andi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/04/2021 6:27
0


Uzababwirwa n’ubwinshi bwabo mu gihugu ndetse no hanze yacyo, kudatezuka ku ikipe yabo ubwabo bemeza ko barazwe n’abasokuruza, barizihirwa iyo batsinze bikagaragarira buri wese, gusa akababaro kabo n’umujinya bagira iyo umusaruro utari mwiza, bikangaranya benshi rimwe na rimwe bikagira n’abo bivana mu nzira bakaba ibitambo by’ibibazo.



Ntabwo ari kenshi cyangwa henshi usanga amakipe nk’aya, kuko byibura usanga buri gihugu gifite ikipe imwe ikunzwe kurusha izindi bitari iby’ubu ahubwo kuva kera ndetse usanga barayitiriye iya rubanda.

Iyo usubije amaso inyuma, ukareba mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, usanga hari amakipe ahatse andi mu mifanire mu bihugu byayo, ndetse yafashe izina ry’uko ari aya rubanda, kubera ko imibereho yayo ishingiye ku baturage, babana nayo mu bibi n’ibyiza.

Muri iyi nkuru twaguhitiyemo amakipe atanu yo mu karere akunzwe cyane mu bihugu byabo kurusha andi, bitari iby’ubu ahubwo no kuva hambere.

5. SC Villa (Uganda)


Iyi kipe y’ubukombe muri Uganda ndetse no mu karere muri rusange, izwi ku kazina ka ‘Jogoo’ ikaba yarashinzwe mu 1975, ifite izina rya ‘Nakivubo Boys’, nyuma y’imyaka itanu yahinduriwe izina yitwa ‘Nakivubo Villa’ ariko nyuma y’umwaka umwe ifata izina rya ‘Sports Club Villa’ ari naryo igenderaho kugeza magingo aya.

Iyi kipe yibitseho ibikombe 16 bya shampiyona ya Uganda, niyo ya mbere ikundwa n’abaturage b’iki gihugu nubwo muri iyi myaka umusaruro wo kwegukana ibikombe wabaye muke cyane.

Gusa abaturage ba Uganda mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo bakunda cyane iyi kipe bemeza ko bayirazwe n’abasokuruza ndetse bazayigwa inyuma.

4. Simba S.C (Tanzania)


Iyi kipe y’ubukombe muri Tanzania, mu karere no muri Afurika muri rusange ni imwe mu makipe asusurutsa cyane umujyi wa Dares-Salaam, kuko iri mu makipe akunzwe muri icyo gihugu ahanini bitewe n’umusaruro wayo mu marushanwa atandukanye.

Simba SC, izwi nka ‘Wekundu wa Msimbazi’ yatwaye imitima y’abanya-Tanzania batagira ingano, harimo n’abayifanira kuba ari mukeba wa Yanga Africans.

Iyi kipe yashinzwe mu myaka 85 ishize, imaze kwegukana ibikombe 21 bya shampiyona ya Tanzania, ikaba ari ikipe ya kabiri ikundwa cyane muri iki gihugu kimaze gufata intera ikomeye mu mifanire ya ruhago.

Iyo bafite umukino na mukeba, Afurika yose irahurura ikaza kwihera ijisho uyu mukino uhatse izindi Derby zo mu karere.

3. AFC Leopards (Kenya)


Iyi kipe imaze imyaka 57 ivutse, ifite amateka yihariye muri Kenya ayitandukanya n’andi makipe baba bahanganye arimo mukeba wayo w’ibihe byose Gor Mahia.

Izi NGWE zo muri Kenya zifite izina rikomeye muri Afurika, ndetse zikaba zibitseho ibikombe 12 bya shampiyona y’iki gihugu.

Iyi kipe yatangiranye izina rya ‘Abaluhya United Football Club’ niyo kipe ikundwa na benshi muri Kenya ndetse ikaba yaritiriwe ikipe y’abaturage kubera uburyo bayikunda bakanayitangira mu bihe bitandukanye iba irimo.

Nubwo hari amakipe akomeye muri iki gihugu yaje nyuma yayo, arimo Gormahia, Sofapaka na Tusker, ntibiyibuza kuyahiga mu gukundwa n’abaturage benshi ba Kenya ndetse n’ababa hanze y’iki gihugu.

2. Rayon Sports (Rwanda)


Iyi kipe izwi ku izina rya Gikundiro, imaze imyaka 56 ishinzwe, kuva icyo gihe kugeza magingo aya iri mu maraso y’Abanyarwanda benshi mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo, utibagiwe n’abanyamahanga biyemje kuyigwa inyuma.

Niyo kipe ya mbere ifite abafana benshi mu Rwanda kandi bayikunda. Ikaba imaze kwibikaho ibikombe 9 bya shampiyona y’u Rwanda.

Iyi kipe y’ubukombe muri Afurikamwe muzikina Derby zikomeye kandi zikurikirwa muri aka karere, kuko umukino wayihuje na mukeba wayo APR FC, uba uri ku rwego rwo hejuru ku buryo usanga n’imahanga bicaye imbere ya za televiziyo zabo bawukurikiye.

Izwiho kugira abafana benshi bagira amarangamutima cyane, kuko bagaragaza ibyishimo n’akababaro mu gihe cyabyo.

1. Yanga Africans (Tanzania)


Iyi kipe imaze imyaka 86 ishinzwe, izwi ku izina rya ‘Timu ya Wananchi’ bisobanuye ngo ‘ikipe y’abanyagihugu’. Nta gushidikanya iyi niyo kipe ya mbere ifite abafana benshi muri Tanzania ndetse no mu karere, batayifannye vuba ahubwo guhera kera.

Iyi kipe imaze gutwara ibikombe 22 bya shampiyona ya Tanzania, ifite abafana benshi cyane bagaragaza icyo batekereza ku ikipe yabo, ahanini usanga hari bamwe babigenderamo iyo ikipe idahagaze neza.

Umukino wa Yanga na Simba, ni umwe muyikurikiranwa cyane muri Afurika, kubera ubukeba bw’aya makipe bunahera mu bafana mbere na mbere baba bateguye umukino ku buryo bwose bushoboka.

Abafana ba Yanga bagereranywa n’abo mu majyaruguru ya Afurika mu bihugu by’Abarabu batajya bagira ukwihangana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND