RFL
Kigali

Rayon Sports vs Al Hilal: Itike ya macye ihagaze 3,000 FRW

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/08/2019 8:47
1


Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019, Rayon Sports izakira Al-Hilal mu mukino w’ijonjora rya mbere rya Total CAF Champions League 2019-2020, itike ya macye yo kwinjira kuri sitade ya Kigali izaba igura ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda (3,000 FRW).



Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwashyize hanze uko ibiciro bizaba bihagaze kugira ngo abifuza kureba uyu mukino babe  bitegura bigagije.

Kwinjira muri sitade ya Kigali ku muntu wese ushaka kwicara ahadatwikiriye azishyura ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda (3,000 FRW).

Imyanya yegereye ibice bidatwikiriye izaba yishyurwa ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 FRW).

Abashaka kwicara ahaturanye n’imyanya y’icyubahiro bazishura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda (15,000 FRW).

Abazaba bashaka kwicara mu myanya y’icyubahiro muri sitade ya Kigali bazishyura ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda (25,000 FRW).

Al-Hilal si ubwa mbere izaba ije mu Rwanda kuko mu 1994 yahuye na Rayon Sports ndetse ikaba yari mu Rwanda muri Mutarama 2019.


Abafana ba Rayon Sports n'abandi bifuza kuzareba Al-Hilal bahawe umwanya ngo bitegure neza   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy4 years ago
    Abakinnyi Abatoza na komite n'abakunzi twese ba rayon dukwiriye guhaguruka tugashyigikira itsinzi





Inyarwanda BACKGROUND