RFL
Kigali

Rayon Sports yanganyije na Police FC mu mukino utabonetsemo amahirwe, APR FC iriruhutsa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/12/2019 22:44
0


Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali wahuje Rayon Sports na Police Fc warangiye amakipe anganyije 0-0, mu mukino utabonetsemo amahirwe menshi yo gutsinda ku mpande zombi, bikomeza guha amahirwe APR FC yo kugira umutekano ku mwanya wa mbere yicayeho.



Police Fc yinjiye muri uyu mukino abakinnyi bayo bashyiriweho agahimbazamusyi gatubutse, kuko buri mukinnyi yagombaga guhabwa ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe batsinda uyu mukino, kuba anmakipe yombi yanganyaga amanota biri mu byakomezaga uyu mukino.

Mu minota 10 yambere y’umukino Rayon Sports yarushaga Police Fc gukina neza no kugerageza uburyo bwo gutsinda, Omar Sidibe yahushije uburyo bufatika imbere y’izamu ku ishoti rikomeye yateye ariko umunyezamu Habarurema Gahungu amubera ibamba. Nyuma y’iminota 10 Police Fc yinjiye mu mukino itangira guhererekanya neza mu kibuga inarema uburyo bwavamo ibitego ariko biranga.

Ku munota wa 28 Gilbert Mugisha yazamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw’amahina anyuze ku ruhande rw’ibumoso agwa hasi avuga ko bamuteze ashaka penaliti, umusifuzi Rulindangabo Moise wari uyoboye umukino avuga ko nta kosa ryabaye, igikorwa abafana ba Rayon Sports batishimiye.

Amakipe yombi yakomeje gukinira hagati mu kibuga ariko akanagerageza kugera imbere y’izamu, uburyo bagerageje ntibubahire, Savio Nshuti na Omar Sidibe  ku rundi ruhande bigaragaje mu gice cya mbere cy’umukino.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye Rayon Sports isatira izamu rya Police Fc, aho Sarpong yahushije uburyo bwo gutsinda ku mupira yateye n’umutwe ugaca hejuru y’izamu.

Nyuma yo kumara iminota itanu Rayon Sports ihererekanya umupira mu kibuga hagati yawimye Police FC, uburyo bumwe Savio Nshuti yabonye ahereza umupira Antoine Dominique awuteye ugarurwa n’abakinnyi bari bahagaze mu kibuga nyuma yuko Kimenyi Yves yari yasigaye aryamye hasi.

Umutoza Haringingo Francis wa Police Fc yakoze impinduka akura mu kibuga Ndayishimiye Antoine Dominique, hinjira Songa Isaie, Uwimbabazi J.Paul yinjira mu kibuga hasohoka Savio Nshuti

Ku ruhande rwa Rayon Sports umutoza Espinoza yashyize mu kibuga Bizimana Yannick, hasohoka Gilbert Mugisha, Mirafa yasohotse mu kibuga hinjira Cyiza Hussein

Ku munota wa 71’ Mico Justin yahushije igitego cyabazwe nyuma y’uburangare bw’abamyugariro ba Rayon Sports ariko awuteye umupira uca kuruhande rw’izamu. Ku munota wa 86 Songa Isaie yahushije igitego cyari cyabazwe ariko awuteye Radu awukuramo awushyira muri Corner.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe aguye miswi 0-0, ntibyagira impinduka bigira ku rutonde rwa shampiyona kuko APR FC ikicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 28, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 inganya na Police FC.

Nta kipe yabonye amanota atatu iri gukinira mu rugo ku munsi wa 12 wa ‘ Rwanda Premier League’ 2019-2020.

Rayon Sports XI: Kimenyi Yves (GK.1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba (C.3), Rugwiro Herve 4, Iragire Saidi 2, Nizeyimana Mirafa 8,  Olokwei Commodore 11, Omar Sidibe 9, Iranzi Jean Claude 12, Mugisha Gilbert 12 na Sarpong Michael 19.

Police FC XI: Habarurema Gahungu Emmanuel (GK.1), Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3, Moussa Omar 15, Nsabimana Aimable (C.13), Eric Ngendahimana 24, Munyakazi Yussuf Lule 20, Mico Justin 10, Iyabivuze Osée 22, Nshuti Dominique Savio 27 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC


Umutoza wa Rayon Sports Espinoza na Haringingo wa Police Fc basuhuzanya


Ubutumwa bwa Polisi y'igihugu bureba buri muturarwanda " Gerayo Amahoro"


Wari umukino ukomeye ku mpande zombi ariko utabonetsemo ibitego


Savio na Gilbert bahanganye


Habarurema Gahungu urindira Police Fc akuramo umupira wari utewe n'abakinnyi ba Rayon Sports


Nsabimana Aimable yagize akabazo muri uyu mukino ariko yakomeje arakina


Umufana wa Rayon Sports wari wizihiwe


Mu wundi mukino Marine Fc yatsinze Kiyovu Sport 2-1 ku kibuga cyayo

Uko imikino y’umunsi wa 12 yagenze

Ku wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2019
Gicumbi FC 1-1 APR FC

Ku wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2019
SC Kiyovu 1-2 Marines FC
Mukura VS 0-1 AS Muhanga
Rayon Sports FC 0-0 Police FC
Heroes FC 0-1 Gasogi United
Musanze FC 1-1 AS Kigali
Sunrise FC 2-2 Bugesera FC
Espoir FC 2-3 Etincelles FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND