RFL
Kigali

Rayon Sports yasaruye hafi Miliyoni 7 Frws mu mikino y’amatsinda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/05/2021 13:07
0


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko mu mikino itandatu yo mu matsinda iyi kipe yakinnye, bwasaruye amafaranga angana na 6,512,000 Frws mu gikorwa bwatangije cyo gushyigikira ikipe hagurwa amatike ku mikino bakinnye nubwo nta mufana wemerewe kujya ku kibuga.



Nubwo nta bafana bemewe kwinjira ku bibuga, ntibyabujije ikipe ya Rayon Sports gushyiraho uburyo abafana n’abakunzi bayo bakomeza kuyitera inkunga bagura amatike ku mikino bakinnye bakoresheje ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje umusaruro wavuye mu gikorwa cyo kugurisha amatike ku mikino itandatu bakinnye mu matsinda.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagize buti:” Twishimiye kubamenyesha umusaruro wavuye mu gikorwa cyo kugura amatike y'imikino y'amatsinda ya Rayon Sports. Muri rusange, amatike yose yaguzwe ni 7,812 mu mikino 6, yinjije amafaranga 6,512,000 Frws”.

Hatangizwa iki gikorwa cyo kugurisha amatike ku bafana ba Rayon Sports hifashishijwe ikoranabuhanga, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ari uburyo bwo gukomeza gushyigikira ikipe nubwo abafana batemerewe kujya ku bibuga, kuko umuterankunga wa mbere wa Rayon Sports ari umukunzi wayo.

Rayon Sports yasoje imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri yari iherereyemo n’amanota 9, ikurikirwa na Rutsiro FC ifite amanota 8, Gasogi United isoza ku mwanya wa gatatu n’amanota 8, mu gihe Kiyovu Sport yasoje ku mwanya wa kane n’amanota 7.

Muri tombola yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, yasize Rayon Sports igomba gutangira yesurana na AS Kigali mu kindi cyiciro kizakinwa n’amakipe umunani gusa, kizasiga kigaragaje ikipe izegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Amafaranga Rayon Sports yasaruye mu matike yagurishijwe mu mikino 6 yakinnye mu matsinda

Rayon Sports yasoje imikino yo mu matsinda iri ku mwanya wa mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND