RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya ukubutse muri Zambia – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/05/2021 11:01
0


Rutahizamu w’umunye-Congo wakiniraga ikipe ya City of Lusaka FC muri Zambia, Mambote Batshi Assis yamaze gusinya amasezerano y’amezi abiri muri Rayon Sports ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.



Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021, nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Assis amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, ndetse inashyira hanze amafoto ashyira umukono ku masezerano. Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yahaye ikaye rutahizamu wabo mushya.

Yagize iti" Rayon Sports yishimiye gutangaza ko yasinyishije rutahizamu Mambote Batshi Assis w’imyaka 21 wakiniraga City of Lusaka FC. Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri DR Congo, yavuzwe mu makipe menshi yo muri Afurika y’Iburasirazuba, yasinye amasezerano yo kugera ku mpera za shampiyona".

Uyu mukinnyi asinyiye Rayon Sports nyuma yuko ibuze umunya-Gabon Junior Aubyang wabuze ibyangombwa ku munota wa nyuma nyamara yari yarageze mu Rwanda aje gukinira iyi kipe ishaka gusohokera u Rwanda mu mikino nyafurika umwaka utaha.

Iyi kipe kandi iheruka gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Héritier Luvumbu ukomoka muri DR Congo n’umunyarwanda Muhire Kevin.

Assis yasinye amasezerano y'amezi abiri muri Rayon Sports

Assis yahawe nimero 9 azajya yambara muri Rayon Sports

Uyu mukinnyi yitezweho kugeza Rayon Sports ku ntego zayo uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND