RFL
Kigali

Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’abatoza 5 b’abanyabigwi bazavamo umwe uzasimbura Espinoza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/12/2019 15:33
0


Nyuma y’iminsi ibiri ikipe ya Rayon Sports itandukanye n’umunya-Mexico wari umutoza wayo mukuru Javier Martinez Espinoza, kuri ubu iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatangaje ko iri mu biganiro n’abatoza 5 bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru.



Tariki ya 24 Ukuboza 2019, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru w’iyi kipe Javier Martinez Espinoza,  kubera umusaruro udashimishije yatanze mu mezi atatu yari amaze muri iyi kipe.

Nyuma y’iminsi 2 gusa ibi bibaye, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwatangiye ibiganiro n’abatoza  batanu bashobora kuvamo umwe waba umusimbura wa Martinez mu gihe impande zombi zakumvikana.

Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ku rutonde bafite abatoza 5 barimo kuganira nabo, ku buryo shampiyona izajya gusubukurwa yaramenyekanye.

Yagize ati“nibyo twatangiye ibiganiro n’abandi batoza, turimo kuganira n’abatoza bagera kuri 5. Sinakubwira ngo ni runaka cyangwa runaka ariko shampiyona izajya gusubukurwa mu cyumweru gitaha Rayon Sports ifite umutoza mushya.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwirinze kwemeza iby’aya mazina gusa amakuru atugeraho ni uko umutoza azamenyekana mbere y’uko umwaka utaha utangira.

Amakuru agera ku inyarwanda avuga ko mu batoza bari mu biganiro na Rayon Sports harimo umunyarwanda Casa Mbungo Andre wamaze gusezera ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yatozaga, Moses Basena wa Sunrise hamwe na Didier Gomes Da Rosa wigeze gutoza iyi kipe.

Umutoza uzemezwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports azategura umukino w’umunsi wa 16 muri shampiyona Rayon Sports izakiramo Gasogi United, ukaba  uteganyijwe kuba tariki ya 5 Mutarama 2020.


Didier Gomes ni rimwe mu mazina ashobora kwinjira muri Rayon Sports vuba


Moses Basena utoza Sunrise nawe ashobora kujya muri Rayon Sports



Cassa Mbungo niwe uhabwa amahirwe kurusha abandi kuba yatoza Rayon Sports







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND