RFL
Kigali

Rayvanny yavuye i Kigali afashe amashusho y'indirimbo yakoranye na Meddy

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:12/12/2019 14:14
0


Rayvanny wo muri Tanzaniya wari umaze iminsi ibiri mu Rwanda yavuye i Kigali amaze gufata amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda Meddy.



Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 09 Ukuboza 2019 ni bwo umuhanzi Rayvanny  wo muri Tanzaniya yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, aho yari aje gukorana indirimbo na Meddy.

Ku wa kabiri berekanye amashusho bari mu studio ya Producer Made Beat bari gufata amajwi yayo. Ntabwo ari amajwi gusa bafashe kuko iyi ndirimbo yanakorewe amashusho nk’uko aba bahanzi bombi babitangaje binyuze kuri Instagram.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo Romy Jons, DJ wa Diamond Platnumz akaba n’umwe mu bayobozi ba Wasafi Media.

Romy Jons asanzwe afitanye indirimbo na Meddy iri kuri alubumu ye yise “Changes” nayo ikaba yarakozwe na Producer Made Beat.

Aba bagabo bombi bafite amazina akomeye muri Tanzaniya bavuye mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu Kane.

Meddy wakunzwe cyane muri Tanzaniya biturutse ku ndirimbo ye yise “Slowly” ni inshuti cyane na DJ Romy Jons wanamuhuje na Diamond Platnumz nawe bafitanye indirimbo.

Ubucuti bwabo bwatumye Meddy yinjira muri Wasafi abasha gukorana nabo mu buryo bw’umwihariko.

Mu kwezi gushize, Meddy yatumiwe mu gitaramo cya Wasafi Festival gitegurwa na Diamond Platnumz akaba yari yatumiye abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Tiwa Savage, Wizikid na Innos’B wo muri RDC. 

Meddy na Rayvanyy bafashe amashusho y'indirimbo bakoranye 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND