RFL
Kigali

René Patrick yateguye igitaramo yise “A LOVE JOURNEY” kigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:4/05/2019 17:38
0


Ni umuririmbyi, umwanditsi ndetse akanayobora indirimbo zo kuramya Imana uzwi ku mazina René Patrick Iradukunda, ku bufatanye n'abaramyi bakorera umurimo w'Imana mu matorero atandukanye yo mu Rwanda, bateguye igitaramo bise ‘A LOVE JOURNEY’.



‘A LOVE JOURNEY' ni igitaramo cyo gusenga, guhimbaza ndetse no kuramya Imana kizaba ku wa 5 Nyakanga 2019. A Love Journey, ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye urugendo rw’urukundo. Inyarwanda.com tuganira na René Patrick yatubwiye ko iki gitaramo kigamije gushima Imana ku myaka 25 ishize igihugu cy’u Rwanda kibohowe, ndetse hakazanabonekamo umwanya uhagije wo gusenga, hasengerwa indi myaka 25 iri imbere. Yagize ati: "Iki gitaramo 'A LOVE JOURNEY' kiragarutse ku nshuro ya kabiri. Mu by'ukuri intego yacyo y’uyu mwaka wa 2019, ni ugushima Imana yaturinze mu myaka 25 irangiye, rero tuzaba dusengera imyaka 25 iri mbere."

Umugoroba wo ku wa 5 Nyakanga 2019, uzaba uhuriwemo n’abaririmbyi, abashumba batandukanye ndetse n’abakristu bavuye mu matorero atandukanye. Iki gitaramo kikaba kizabera muri CLA i Nyarutarama, kuva saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa sita z’ijoro (6:00PM-12:00AM). By’umwihariko abashumba ni nabo bazayobora umwanya wo gushima Imana mu masengesho ndetse bakanayobora iteraniro mu gusengera igihugu ku bw’imyaka 25 iri imbere. Izi gahunda zose zizajyana no kuramya Imana mu ndirimbo ziyobowe n’abaririmbyi batandukanye ndetse bazanamenyekana mu minsi iri mbere.

Integuza y'iki gitaramo 'A love Journey'

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo, igaragara muri Matayo ibice 18 umurongo wa 18 kugeza 20 havuga ngo:“Ndababwira ukuri y'uko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru. “Kandi ndababwira y'uko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.”

René Patrick amaze imyaka 15 aririmba indirimbo zo kuramya Imana gusa avuga ko igitekerezo cya ‘A Love Journey’ cyaje ari nko kumurika Album ariko aza guhishurirwa ko yacyagura agafatanya n’abaramyi baturuka mu matorero atandukanye agize umubiri wa Kristo mu Rwanda bashyigikiwe by’umwihariko n’abashumba babo The Rebirth Tema.

Umva Indirimbo Arankunda umunsi ku munsi ya Rene Patrick







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND