RFL
Kigali

RGB yemeje ko Mvukiyehe Juvenal yemerewe kwiyamamariza kuyobora Kiyovu Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/09/2020 18:26
0


Urwego rwigihugu rw’imiyoborere RGB rwemeje ko nta munyamuryango wa Kiyovu Sports ukumiriwe mu kwiyamamariza umwanya wo kuyobora iyi kipe, nyuma yuko komisiyo y’amatora yandikiye uru rwego irugisha inama ku bijyanye n’amategeko.



Ingingo ya gatandatu yari yatanzwe na Komisiyo y’amatora yakumiraga bamwe mu banyamuryango b’iyi kipe bataramara amezi atandatu batowe.

Iyi ngingo ikaba yarakumiraga Mvukiyehe Juvenal wifuzwaga na benshi mu banyamuryango ba Kiyovu Sports, ibi bikaba byarakuruye umwuka mubi bamwe batangira kwigumura.

Byakomeje gukurura impaka ndende mu banyamuryango ba Kiyovu Sports, bituma abagera kuri 70 bakandika basaba ko amategeko ahinduka, kuri uyu wa Gatanu Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Me Mutabazi Abayo Jean Claude, yandikiye RGB ibaruwa ifite umutwe ugira uti "Kugisha inama", iyisaba kuyifasha gusobanukirwa n’amategeko agenga uyu muryango.

Yagize ati "Nyakubahwa Muyobozi, mu izina rya Komisiyo y’amatora mbereye umuyobozi, nk’uko mushobora kuba mwarabyumvise, Kiyovu Sports Association ifite inteko rusange ku itariki ya 27 Nzeri 2020 izaba igamije amatora y’inzego z’ubuyobozi."

Mbandikiye mbagisha inama zo kudufasha gusobanura (interpretation) amategeko y’umuryango wa Kiyovu Sports Association, aho usanga ibiteganyijwe muri sitati bijya kunyurana n’ibiteganyijwe mu mategeko ngengamikorere.

Ingingo ya gatanu, igika cyayo cya kane ya sitati ya Kiyovu Sports Association iteganya ko: ‘Abanyamuryango bawushinze n’abawinjiramo ni abanyamuryango nyakuri. Bafite uburenganzira bumwe n’inshingano zimwe ku birebana n’umuryango.

Ingingo ya munani ya sitati nayo iteganya ko Umuntu areka kuba umunyamuryango iyo apfuye, iyo asezeye ku bushake, iyo yirukanywe cyangwa iyo umuryango usheshwe…

Izi ngingo uko ari ebyiri dusanga zisa, naho zinyuranyije n’ingingo ya 19 y’amategeko ngengamikorere ya Kiyovu Association iteganya ko ‘Buri munyamuryango ashobora gutorerwa umwanya ashaka, agomba gusa kuba afite uburenganzira bwe, akaba amaze nibura amezi atandatu ari umunyamuryango kandi akaba nta kirarane cy’imisanzu atishyuye.

Tubandikiye nk’Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda kandi runafite mu nshingano zarwo imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs) na Kiyovu Sports Association irimo, kugira ngo muduhe umucyo n’inama z’uko urwego muyobora rubona izo ngingo zose, kugira ngo tubashe kuyobora igikorwa cy’amatora kinyuze mu mucyo kandi nta munyamuryango n’umwe wumva ko arenganye”.

Bidatinze RGB yahise isubiza ibaruwa ya Kiyovu Sports, aho yamenyesheje ubuyobozi bwíyi kipe ko abanamuryango bose bafite uburenganzira bugana mu kwiamamariza kuyobora iy kipe.

Yagize iti:” Hashingiwe na none ko, umuryango ugengwa n’amategeko shingiro yawo yashyikirijwe RGB kandi agomba kuba yubahiriza ibitegenywa n’amategeko y’igihugu, bityo amategeko ngengamikorere agomba kuba ashyira mu bikorwa amategekoshingiro kandi atayavuguruza”.

“Mu gihe habayeho kuvuguruzanya, hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko shingiro. Nshingiye ku byavuzwe hejuru, murasabwa gukora no kubahiriza ibiteganyijwe mu mategeko-shingiro yanyu yo ku wa 18/07/2012 yashyikirijwe RGB ku wa 23/08/2013”.

Ibi bivuze ko Mvukiyehe Juvenal wari wakumirwe na zimwe mu ngingo za Komisiyo yámatora muri Kiyovu Sports, emerewe kwiyamamaza agahatanira umwana wo kuyobora iyi kipe.

Amatora yúmuyobozi mushya wa Kiyovu Sports na komite izasimbura icue igihe yari iyobowe na Mvuyekure François, ateganyijwe Ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 saa yine.


Mvukiyehe Juvenal yagaragaye cyane ku isoko agurira abakinnyi bakomeye Kiyovu Sports muri iyi mpeshyi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND