RFL
Kigali

Ronaldinho Gaúcho yatawe muri yombi– AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/03/2020 13:23
0


Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Ronaldinho, uvuka mu gihugu cya Brazil yatawe muri yombi hamwe n’umuvandimwe we bazira gukoresha Pasiporo z’impimbano ubwo binjiraga mu gihugu cya Paraguay mu buryo bunyuranyije n’amategeko.



Ronaldo de Assis Moreira  uzwi nka Ronaldinho Gaúcho', umunya-Brezil wamamaye cyane mu makipe ya FC Barcelone na PSG ndetse na mukuru we Roberto Moreira batawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Paraguay bashinjwa kwinjira muri iki gihugu bakoresheje passport y’impimbano.

Ronaldinho w’imyaka 39 y’amavuko na Mukuru we Roberto Moreira w'imyaka 49 bafatiwe mu mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 4 Werurwe 2020, aho binjiye muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta byangombwa bafite bibemerera gukandagira ku butaka bwa Paraguay.

Ikinyamakuru ‘La Nacion’ kivuga ko aba bombi bafatanywe 'Passports' zanditseho ko bakomoka mu gihugu cya Paraguay ubwo bari mu kabyiniro 'Night Club' bahita bacumbikirwa na Police y'igihugu kugira ngo hatohozwe neza ubuziranenge bw’ibyangombwa byabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi yo muri Paraguay, rivuga ko Ronaldinho ndetse n’umuvandimwe we bari batumiwe muri iki gihugu n’umukire Nelson Belotti ufite casino.

Uyu munya-Brezil yari ategerejwe mu bikorwa byo kwamamaza byari kuzatumirwamo n’itangazamakuru kugirango nabyo bizabe abatangabuhamya by’uko yasabanye n’abafana be.

Mu mwaka wa 2018 Ronaldinho yabujijwe gusohoka mu gihugu cya Brazil avukamo kubera gukoresha impapuro mpimbano, ariko yongera gukomorerwa nyuma y'igihe gito. Iyi ikaba ibaye inshuro ya kabiri avuzweho gukoresha ibyangombwa by’impimbano.

Nyuma yo guhagarika gukina umupira w'amaguru, Ronaldinho yagizwe Amabasaderi wa FC Barcelona ku Isi ndetse anagirwa Ambasaderi w' ubukerarugendo mu gihugu cya Brazil uhereye muri Kanama 2019.

Ronaldinho Gaúcho yakiniye amakipe arimo Gremio, mbere yo kujya muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, FC Barcelona yo muri Esipanye, AC Milan yo mu Butaliyani  ndetse n’andi.

Ronaldinho yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya Brazil ibikombe bitandatu bikomeye, birimo Copa Amerika mu mwaka wa 1999, Igikombe mpuzamigabane ’FIFA Confederations Cup’ mu mwaka wa 2005 ndetse n’igikombe cy’Isi Brazil yegukanye muri 2002.


Pasiporo ya Ronaldinho igaragaza ko ari umunya Paraguay


Pasiporo ya mukuru we Roberto igaragaza ko nawe ari umunya Paraguay


Ronaldinho na mukuru we bari mu maboko ya Polisi ya Paraguay


Polisi y'igihugu cya Paraguay yafashe Ronaldinho


Ronaldinho yabaye umukinnyi ukomeye Isi ihora izirikana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND