RFL
Kigali

Rukundo ushobora kwirukanwa na Espoir FC yahagaritswe, Abedi Makasi ayisigarana by’agateganyo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/02/2020 14:35
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu karere ka Rusizi, bwamaze gutangaza ko bwahagaritse umutoza wayo mukuru Rukundo Jean de Dieu mu gihe cy’ukwezi kubera umusaruro mucye umaze iminsi ugaragara muri iyi kipe mu mikino ya Shampiyona, Abedi Makasi akaba yahawe inshingano zo gusigarana iyi kipe.



Mu ibaruwa ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyize ahagaragara, buvuga ko nyuma yo kwirara hamwe bwanzuye ko uyu mutoza aba ahagaritswe ukwezi kumwe, kugir ngo hasuzumwe igitera umusaruro mubi muri iyi kipe ifite ikibazo mu bijyane n’ubukungu.

Mu minsi ishize amakuru yavaga I Rusizi yavugaga ko umwuka atari mwiza hagati y’umutoza mukuru Rukundo ndetse n’umutoza w’ungirije Abedi Makasi, icyo gihe ubuyobozi bwafashe icyemezo gikomeye buhagarika Makasi, ariko ntacyo byatanze ku musaruro w’iyi kipe birangira n’ubundi agaruwe muri Staff y’ikipe.

Gusa ariko byakomeje kuvugwa ko abakinnyi ba Espoir batiyumva muri uyu mutoza ahubwo bakunda Saidi Abed, kuko n’ubundi na mbere yuko uyu murundi ayigeramo, yasanzemo Makasi wari warayisizwemo na Okoko, kandi icyo gihe Espoir yari ifite umusaruro mwiza kuruta uko imeze kuri ubu.

Amakuru ava imbere mu buyobozi bw’iyi kipe avuga ko Abedi Makasi natsinda imikino ibiri mu gihe cy’ukwezi, ubuyobozi buzahita busezerera burundu8 uyu mutoza bivugwa ko atameranye neza n’abakinnyi, maze Saidi agakomezanya n’ikipe.

Gusa ariko iyi kipe yanagiye irangwamo ibibazo by’amikoro make mu bihe bitandukanye, byanatumye hari abakinnyi batakaza mbere yuko uyu mwaka w’imikino utangira.

Ntabwo Espoir FC ihagaze neza ku rutonde rwa shampiyona kuko idafashe ingamba zihamye ishobora kwisanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri, ikaba ikipe ya Kabiri y’amateka yaba isubiye mu cyiciro cya kabiri mu myaka ikurikiranye, nyuma yuko Amagaju yamanutse mu mwaka ushize.

Espoir FC kuri ubu iza ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 15 mu mikino 19. Umukino ukurikira, izaba yerekeje i Musanze ku munsi wa 20 wa shampiyona.


Espoir Fc ihagaze nabi ku rutonde rwa shampiyona


Rukundo ushobora kwirukanwa yahagaritswe n'ikipe ya Espoir Fc mu gihe cy'ukwezi kumwe


Abedi Makasi niwe wasigaranye ikipe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND