RFL
Kigali

Rurageretse muri Espoir FC, Abakinnyi bamaganiye kure icyemezo cy’ubuyobozi cyo kubahagarikira umushahara

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/04/2020 11:50
0


Abakinnyi b’ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, bamaganiye kure icyemezo cy’ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwafashe cyo guhagarika imishahara yabo kuva muri Mata 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus.



Nyuma y’icyumweru kimwe Espoir FC imenyesheje abakinnyi bayo ko itazabahemba umushahara wa Mata 2020 kubera ko batari kuyikorera muri ibi bihe bya Coronavirus, na bo bayisubije ko batabikozwa, ahubwo bifuza ko habaho ubwumvikane bakagabanyirizwa ibyo bagombwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22/04/2020, abakinnyi b’ikipe ya Espoir FC babinyujije kuri kapiteni wayo Kyambadde Fred, bandikiye iyi kipe bayimenyesha ko batishimiye uyu mwanzuro, ahubwo ko bategereje umushahara wabo wa Mata 2020.

Mu ibaruwa abakinnyi ba Espoir FC bandikiye ubuyobozi bagize bati: “Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu, nongeye kubashimira uburyo bwose muri kudufashamo kugira ngo dukomeze kumera neza muri ibi bihe bya COVID19

“Mu izina ry’abakinnyi ba ESPOIR, mbandikiye iyi baruwa nsubiza ibaruwa yanyu mwari mwatwandikiye ijyanye no guhagarika amasezerano yacu, kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo, nk’abakinnyi ntitwemeranya n’icyemezo mwafashe, ndetse dutegereje umushahara wacu ubwo kwezi kuzaba gushize”

Dushingiye ku itegeko ry’umurimo mu Rwanda ndetse n’amategeko ya FIFA ndetse na Ferwafa, ndetse na mwe muzi icyo avuga. Tugendeye kuri ibi, dushobora kwemera igabanaywa ry’umushahara bitewe n’ingano twakemeranya

Dutegereje kumva igisubizo cyanyu vuba, kandi twiteguye kutagorana mu kumvikana ku bijyanye n’umushahara w’ukwezi kwa kane, Murakoze”.

Espoir FC ibaye ikipe ya kabiri abakinnyi bagaragaje ko bamenyeshejwe icyemezo cyo gukurirwaho umushahara nta bwumvikane bubayeho nk’uko byagenze muri Rayon Sports.


Ibaruwa abakinnyi ba Espoir FC bandikiye ubuyobozi


Abakinnyi ba Espoir FC bamaganye icyemezo cy'ubuyobozi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND