RFL
Kigali

Rutahizamu York Rafael yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/09/2021 17:50
1


York Rafael ukinira ikipe ya AFC Eskistuna yo mu cyiciro cya Kabiri muri Suède, yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ‘Amavubi’ nyuma yo kutagaragara mu mikino ibiri u Rwanda ruheruka gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.



Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yamaze gusubiza Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yemerera York Rafael ushobora gukina nka rutahizamu cyangwa mu kibuga hagati, nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

York azagaragara mu mukino u Rwanda ruzakinamo na Uganda wo gushaka tike y’igikombe cy’isi taliki ya 07 Ukwakira uyu mwaka ndetse n’uwo kwishyura uteganyijwe tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Uyu mukinnyi ukinira Eskilstuna mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède ntiyagaragaye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali igitego 1-0 tariki ya 1 Nzeri kubera kubura ibyangombwa byuzuye bibimwemerera gukina, ndetse ntiyakinnye umukino u Rwanda rwanganyijemo na Kenya igitego 1-1, i Kigali tariki ya 5 Nzeri 2021.

York Rafael yavutse ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola, tariki 17 Werurwe 1999 i Gavle muri Suède.

Yatangiye umupira w’amaguru ubwo yari mu ikipe y’abato ya Bryanas IF ayivamo yerekeza muri Sandvikens IF ari na ho yatangiye kumenyekana nk’umukinnyi ufite ejo hazaza heza.

Kuva mu 2014, York yahise azamurwa muri Sandvikens IF ayikinira imikino 38 atsindamo ibitego bitandatu, ubu akaba ari umukinnyi wa AFC Eskistuna ikina Icyiciro cya Kabiri muri Suède.

Mu 2015 ni bwo yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Suède y’Abatarengeje imyaka 16, ayikinira imikino itandatu kugeza mu 2016. Nyuma yakiniye Suède y’Abatarengeje imyaka 19 na yo ayikinira imikino 11 atsindamo igitego kimwe.

York Rafael yemerewe gukinira u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabimana2 years ago
    Hhhhh ubuse koko umukinnyi watsinze igitego kimwe mumikino itandatu mubato ubu niwe uje gutabara amavubi koko ahhhh





Inyarwanda BACKGROUND