RFL
Kigali

Rutanga yageretse Rayon Sports kugira ngo batandukane

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/08/2020 12:14
0


Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Police FC, Eric Rutanga mu kiganiro yagiranye na City Radio yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports yayihaye andi mafaranga kugira ngo ikunde imuhe ibyangombwa yari yemerewe.



Eric Rutanga yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019 bivuze ko, ubu yaragifitiye Rayon Sports umwaka wo kuyikinira. 

Kuki Rutanga yifataga nk’umukinnyi utagira ikipe?

Eric Rutanga yasinyiye ikipe Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri bamwemerera miliyoni 9 ariko bamwishyuramo miliyoni 2. Muri aya masezerano hari ingingo ivuga ko taliki ya 30 Nzeri 2019 naba atarishyurwa amafaranga ye yose, azaba ameze nk’umukinnyi udafite ikipe (free agent). 

Itegeko rishya rya FIFA rivuga ko umukinnyi umaze amezi 2 adahembwa ashobora kwaka ibyangombwa akibara nk’umukinnyi udafite ikipe kuko amategeko y’umurimo ikipe iba itarayubahirije.


Eric Rutanga yakiniye Rayon Sports imyaka itatu

Eric Rutanga yaje gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y’imyaka ibiri, ariko nyuma haza kuvugwa amakuru amwerekeza mu ikipe ya Young Africans. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye Rutanga ko ahabwa igipapuro kimurekuza kimwerekeza muri Young ariko nta yindi kipe yemerewe kujyamo.

Rutanga yaregaga ikipe ya Rayon Sports miliyoni 7 yagombaga guhabwa agurwa ndetse na miliyoni 2 z’imishahara, bivuze ko yari guhabwa icyangombwa gisesuye tugendeye ku itegeko twavuze haruguru.


Eric Rutanga ni umukinnyi wa Police FC mu gihe cy'imyaka ibiriri

Kuki Rutanga yageretse Rayon Sports?

Nyuma yaho ibyo kujya muri Young byangiye, Rutanga byabaye ngombwa ko ashyira umutima kuri Police FC kandi agatuza, Police yasabye Rutanga icyangombwa kimuvana muri Rayon Sports kugira ngo asinye bisesuye.

Rutanga yasabye Rayon Sports icyemezo kimurekuza ariko Rayon Sports imwaka miliyoni 2 kugira ngo imurekuze, bisa n'aho Rayon Sports yari ikibara amasezerano yayo na Rutanga.

Rayon Sports yavugaga ko iseswa ry’amasezerano Rutanga yashakaga ridakurikije amategeko kuko yasabye gusesa amasezerano yari amaze gusinya amasezerano mu yandi makipe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND