RFL
Kigali

Rutsiro FC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/11/2020 14:25
0


Ikipe ya Rutsiro FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, yamaze guha akazi umutoza Bisengimana Justin, mbere y'uko yakira Rayon Sports bazakina ku munsi wa mbere wa shampiyona mu mwaka w'imikino wa 2020/21.



Ubuyobozi bw'ikipe ya Rutsiro FC, bwatangaje ko Bisengimana Justin watoje amakipe atandukanye mu Rwanda, arimo Police FC, Bugesera na Sunrise Fc, ariwe wagizwe umutoza mukuru usimbura Munyeshyaka wayizamuye mu cya mbere uyu mwaka.

Impamvu nyamukuru yatumye Rutsiro Fc ishaka umutoza mukuru, ni uko Munyeshyaka Gaspard wayizamuye atarabona ibyangombwa byemewe (Licence A CAF) bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere nk’umutoza mukuru.

Uyu mutoza wazamuye iyi kipe azungiriza Bisengimana Justin uzwi nka Di Mateo. Ubuyobozi bwa Rutsiro Fc butangaza ko buri ku isoko kuko bari gushaka abakinnyi baza kongera imbaraga mu ikipe cyane cyane mu gice cy'ubwugarizi n'ubusatirizi.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda iteganyijwe gutangira ku wa gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020, Rutsiro FC izakira ikigugu Rayon Sports.

Bisengimana Justin niwe wagizwe umutoza mushya wa Rutsiro FC

Rutsiro Fc iritegura Rayon Sports bazakina ku munsi wa mbere wa shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND