RFL
Kigali

Rwanda Mountain Gorilla 2019 izatangirira inasoreze mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/09/2019 12:03
0


Kuva tariki ya 4-6 Ukwakira 2019 mu Rwanda hazakinwa irushanwa ngarukamwaka ry’umukino wo gusiganwa mu modoka (Rwanda Mountain Rally), irushanwa ritanga amanota ku rwego rwa Afurika ku baryitabiriye.



Ku wa Gatanu tarikiya 4 Ukwakira 2019 ubwo hazaba hakinwa irushanwa ry’uyu mwaka, hazakoreshwa imihanda n’inzira zo kuri sitade Amahoro i Remera. Mu gihe ku munsi wa kabiri, tariki ya 5 Ukwakira 2019 bazakoresha imihanda yo mu karere ka Bugesera (Nyamizi, Gaharwa, Gako na Gasenyi).


Giancarlo Davite (Iburyo) yatwaye Rwanda Mountain Gorilla 2018

Umunsi wa gatatu w’irushanwa, tariki ya 6 Ukwakira 2019 ni bwo bazaba basoza isiganwa rya 2019 rizaba rikinwa ku nshuro ya 19. Uwo munsi bazahaguruka i Rugende bagana i Gahengeri, Ntunga na Musha nyuma bagaruke mu mujyi wa Kigali kuri Onomo Hotel ahazabera umuhango wo gusoza irushanwa.


Imodoka ya Giancarlo Davite imaze kubaka izina

Gakwaya Eric ushinzwe imitegurire ya Rwanda Mountain Gorilla 2019 avuga ko isiganwa ry’uyu mwaka rizaryohera abazarireba kuko ngo hazaba harimo abakinnyi mpuzamahanga bakomeye bazaba baje gushaka amanota yo ku rwego rwa Afurika.

“Rwanda Mountain Gorilla ni isiganwa ryo ku rwego rwa Afurika, rikaba ari ryo risoza shampiyona ya Afurika. Hari imodoka zizava mu bihugu bitandukanye zirimo n’izisanzwe zizwi mu Rwanda nk’iya Giancarlo Davite, Gakwaya, Valerie Bucyera, Rudy Cantanhede (Burundi) n’abandi”. Gakwaya


Gakwaya Eric ushinzwe imitegurire myiza ya Rwanda Mountain Gorilla 2019

Gakwaya akomeza avuga ko ibintu byose ubu biteguye neza kandi ko n’ibyo bagomba guha abapilote bihari kuko ngo ngo ibyo basanzwe babakorera n’ubu bizakomeza.

“Mu marushanwa nk’aya mpuzamahanga, abateguye baba bagomba kugira bimwe bafasha abakinnyi. Na twe rero twagerageje kubitanga kuko abapilote iyo baje baracumbikirwa, bagahabwa ibitoro byo gukoresha mu ngendo”. Gakwaya

Rwanda Mountain Gorilla 2018 yatwawe na Giancarlo Davite ukinira ku byangombwa by’u Rwanda akaba n’umwe mu bakinnyi bafite izina muri uyu mukino ku rwego wa Afurika. Bugesera, Gasabo, Nyarugenge na Rulindo ni two duce twakiriye Rwanda Mountain Rally 2019.

Muri Rwanda Mountainn Gorilla 2019, umunsi wa mbere kuri stade Amahoro bazahakorera ibilometero 4.70 (4.70 Km) zirimo Kilometero 2.35 (2.35 Km) mu gace ka mbere nyuma bakore indi ntera ya kabiri nayo izaba igizwe na kilometero 2.35 (2.35 Km). Bizaba ari Kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2019 bazakora intera rusange ya kilometero 26.67 (26.67 Km) mu mihanda yo mu Karere ka Bugesera mbere y’uko ku Cyumweru bazakora urugendo mbumbe rwa Kilometero 26.67 (26.67 km).


Abatiye mu mujyi wa Kigali, Bugesera na Musha bashonje bahishiwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND