RFL
Kigali

Rwanda vs Uganda: Umukino usobanuye byinshi bitari ibyo mu kibuga gusa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/09/2021 11:12
0


Mu gihe kitageze ku Cyumweru, ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Uganda bagiye guhura inshuro ebyiri mu gikombe cya Afurika cya Volleyball, iya mbere ubwo bakinaga mu mikino y’amatsinda wari umuriro wakaga mu kibuga, ku nshuro ya kabiri barahatanira umwanya wa Gatanu, intsinzi iregukanwa na nde hagati y’ibihugu bitavuga rumwe muri Politiki?



Iri rushanwa mu bagabo rimaze igihe ribera muri Kigali Arena, rirasozwa uyu munsi saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba hamenyekana uwegukanye igikombe hagati ya Tunisia na Cameroun, gusa uyu mukino siwo uraje ishinga Abanyarwanda kuko amaso bayahanze mu mukino ubahuza n’igihugu cy’igituranyi basigaye batajya imbizi cya Uganda, mu mukino utangira saa Tanu n’igice (11h30’).

Uyu mukino usobanuye byinshi kuri ibi bihugu bitavuga rumwe muri politiki, ahanini ugendeye no ku mukino uheruka kubahuza mu matsinda, waryoheye buri wese wawuhanze amaso.

Mu mukino uheruka guhuza ibi bihugu mu mikino y’amatsinda, bigoranye u Rwanda rwatsinze Uganda amaseti 3-2, ikipe y’igihugu y’u Rwanda inazamuka iyoboye itsinda A bari baherereyemo.

Uwo mukino warimo ishyaka ryinshi cyane, ibiro bivuza ubuhuha, kwitanga kutizigamye ku mpande zombi no kurwana ku ibendera rya buri gihugu kugira ngo kitagaragara nk’ikinyantege nke imbere ya kigenzi cyacyo.

Ni umukino buri gihugu cyumva kitaba gishaka gutakaza uko byagenda kose, si iby’iyi minsi cyangwa iby’uyu mukino kuko usanga ariko binameze mu yindi mikino, nk’umupira w’amaguru na Basketball.

Kuba muri iyi myaka u Rwanda rutari gucana uwaka na Uganda mu rwego rwa Politiki ndetse u Rwanda rugashinja Uganda guhohotera abanyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda, Ubugambanyi no gucumbikira abashaka kugirira nabi Leta y’u Rwanda, biri mu bikomeza cyane umukino ibi bihugu byahuriyemo mu irushanwa iryo ari ryo ryose.

Abanyarwanda ntibifuza gusuzugurika imbere ya Uganda yabasanze mu rugo.

Uku guhangana kw’ibi bihugu kwaremye imyumvire y’ihangana rikomeye mu mitwe ya buri muturage wa buri gihugu, kuko usanga bitari mu kibuga gusa ndetse no hanze yacyo, yaba abafana bati ‘nzatsindwe n’abandi ariko atari Uganda’, ndetse no ku ruhande rwa Uganda nabo ugasanga ni uko.

Abayobozi mu nzego zitandukanye nabo baba bahagurutse bagatera ingabo mu bitugu abakinnyi kugira ngo hatagira ikosa na rito ribaho bagatsindwa na Uganda, igihugu kimeze nk’umucyeba muri byose, umwanzi w’ibyiza ku Banyarwanda muri politiki.

Ibi ni ibihugu bifitanye amateka akomeye mu nzego zitandukanye, bituma n’ubundi bikomeza ihangana ryabyo.

Umukino uhuza u Rwanda na Uganda uratangira saa Tanu n’igice, ukaza kubera muri Kigali Arena.

Ikipe itsinda uyu mukino irasoza irushanwa ku mwanya wa Gatanu, mu gihe iza kuwutakaza isoza irushanwa ku mwanya wa Gatandatu.

Ese u Rwanda rurasubira Uganda, cyangwa Uganda irihorera ku Rwanda? Umukino uratanga igisubizo nyacyo.

Umukino wa Uganda n'u Rwanda uba ari indyankurye

Ishyaka riba ari ryinshi ku mpande zombi

Biba bitoroshye muri Kigali Arena no hanze yayo iyo ibi bihugu byakinnye 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND