RFL
Kigali

Sadate Munyakazi yaburiye Gasogi United kwihutisha Transfert ya Bola Lobota bitaba ibyo ikamubura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/07/2020 13:01
0


Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yibukije Gasogi United ko rutahizamu Bola Lobota Emmanuel bavuga ko basinyishije, AS Maniema yakiniraga ikimufiteho uburenganzira kuko itaramurekura, ahubwo ko bakwiriye gushyiramo imbaraga bagira amahirwe bakamubona.



Tariki 23 Kamena 2020 ibijyujije ku rubuga rwayo twa Twitter, Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Bola Lobota ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo amasezerano y’umwaka umwe.

Nyuma yuko umuyobozi w’ikipe ya gasogi United Bwana KNC amenye ko uyu mukinnyi wigeze gukora igeragezwa muri Rayon Sports ndetse agashimwa, ageze kure kure aganira na Rayon Sports, Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2020, yandikiye ibaruwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, amumenyesha ibikorwa bitemewe Rayon Sports irimo byo kugirana ibiganiro n’abakinnyi ba Gasogi United bayifiye amasezerano.

Muri iyi baruwa, KNC avuga ko mu bakinnyi bari kuvugana na Rayon Sports harimo Bola Lobota Emmanuel ngo ufitiye Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe.

Iyo baruwa igira iti " Tubabajwe n’imyitwarire y’Ikipe ya Rayon Sport yo kutwinjirira mu buzima bw’ikipe yacu ya Gasogi United FC aho barikugira ibiganiro mu buryo bunyuranije n’amategeko ku bakinnyi bacu dufitanye amasezerano batatumenyesheje bagamije mu gusenya ikipe yacu.

Nyakubahwa dufashe uyu mwanya tubamenyesha umwe bakinnyi Ikipe ya Rayons Sport irikuvugana nawe w’umu kongomani witwa Bola Lobota Emmauel wasinyiye ikipe ya Gasogoi United FC amasezerano y’Umwaka umwe.

Ni muri urwo rwego tubandikiye tubamenyesha imyitwarire idahwitse y’ikipe ya Rayon Sport mu kudusenyera ikipe".

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Munyakazi Sadate yeruriye ikipe ya Gasogi United ayibwira ko nubwo ivuga ko yasinyishije uyu mukinnyi nta byangombwa irahabwa n’ikipe yahozemo.

Yagize ati “Bola Lobota ni Umukinnyi wa Maniema Union ya Kindu/RDC,nta Equipe nimwe abarizwamo mu Rwanda kuko nta Transfert international yaribwamuzane mu rwa Gasabo, aho gushakira ibibazo muri Rayon Sports abumva ko ari uwabo bakwihutisha ibijyanye niyo Transfert bagira amahirwe bakayibona”.

Nubwo KNC avuga ibi, ubuyobozi bw’ikipe ya AS Maniema Lobota yakiniraga butangaza ko GASOGI United itubahirije amasezerano bagiranye ubwo babahaga uyu mukinnyi bityo ko biteguye kuvugana n’indi kipe yose yaba imukeneye.

Mu minsi micye ishize umuyobozi wa Rayon Sports Bwana Sadate Munyakazi yatangaje ko Rutahizamu mwiza nka Lobota akwiye gukina mu ikipe nziza nka Rayon Sports, amagambo nubundi yakoresheje atwara umunyezamu Kwizera Olivier amuvanye muri gasogi United.

Biravugwa ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu Bola Lobota Emmanuel kandi ko bishobora kurangira ayikiniye mu mwaka utaha w’imikino.

Guy Bukasa agisinyira Rayon Sports yasabye ubuyobozi ko bwamuzanira uyu rutahizamu ukinira ikipe y’igihugu ya DR Congo kuko amufite muri Rayon Sports yamufasha byinshi.

Undi mukinnyi ibiganiro bisa n’ibyarangiye ndetse wanamaze guhabwa Sheke ya Miliyoni 13 Frws, ni Muhadjiri Hakizimana nawe uzakinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

Sadate yaburiye Gasogi United kwihutisha transfert ya Lobota bitaba ibyo ikamubura

AS Maniema Union Lobota yakiniraga itangaza ko uyu mukinnyi ari ku isoko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND