RFL
Kigali

Sadate Munyakazi yijeje abafana ko ’Bus’ ya Rayon Sports igiye kugaruzwa vuba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/07/2020 12:02
0


Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatangaje ko mu minsi ya vuba, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwiyemeje kugaruza ’Bus’ ya Rayon Sports yafatiriwe na Sositeye Akagera Business Group yabagurishije iyo modoka.



Mu Kiganiro Munyakazi yagiranye na Rwandamagazine,yemeje ko iyi modoka y’ikipe iri hafi kugaruzwa cyane ko ngo bamaze iminsi bavugana na Kompanyi y’Akagera Business Group yayifatiriye.

Yagize ati " Bari baduhaye ibyumweru bibiri, igatezwa cyamunara ariko twavuganye ko tugomba kubishyura,nabo batwemerera ko nitugaragaza ubushake bwo kwishyura bazakuraho amande ya Miliyoni 11".

Sadate yakomeje avuga ko aba Rayons bazagira uruhare mu kugaruka kw’iyi bus y’ikipe yabo.

Yagize ati " Ntabwo tuzabyifasha nka komite gusa kuko hari n’uruhare runini abafana ba Rayon Sports bazabigiramo".

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton AUV itwara abakinnyi ba Rayon Sports ifite agaciro ka Miliyoni 100 yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018 iyiguze na Kompanyi ya Akagera Business group, ariko iyi Kompanyi yongeye kuyisubiza tariki 20 Gicurasi 2020, nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kwishyura miliyoni 36 Frw zari zisigaye mu gihe cyagenwe.

Si ubwa mbere Akagera Business Group ifatiriye imodoka ya Rayon Sports kuko no muri Nyakanga 2019, yayifatiriye bitewe n’umwenda wa miliyoni 16 Frw z’amezi ane na miliyoni 2 Frw z’imodoka yayikuruye (breakdown cover) ubwo yari yapfuye. Rayon Sportsiza gusubizwa imodoka tariki ya 9 Kanama uwo mwaka nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi.

Nyuma yo gutangiza ubukangurambaga bwo kugaruza Bus ya Rayon Sports, Sadate yahise ashyiraho uburyo bushya abakunzi ba Rayon Sports bashobora guteramo inkunga no guharanira kwiyubakira ikipe ikomeye kandi yihesha agaciro bifashishije ’Mobile money.

Umukunzi wese wa Rayon Sports ufite numero ya MTN ushaka gutera inkunga ikipe ye, azajya yandika code: *182*8*1*008000#yes. Iyo umufana amaze gutanga amafaranga akoresheje ubu buryo, ahita ahabwa ubutumwa bugaragaza ko amafaranga yohereje yageze aho yashakaga kuyohereza.

Sadate Munyakazi yemeza ko mu minsi ya Vuba Bus ya Rayon Sports iba yagarujwe


Bus ya Rayon Sports yari yafatiriwe na Akagera Business group kubera ideni ritishyuwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND