RFL
Kigali

Sam Karenzi yeguye ku nshingano yari afite muri Bugesera FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/11/2021 14:02
0


Umunyamakuru Sam Karenzi yeguye ku mwanya w'ubunyamabanya mu ikipe ya Bugesera FC ku mpamvu ze bwite.



Umunyamakuru wa Fine FM mu gice cy'imikino Sam Karenzi yanditse ibaruwa asezera ku mirimo yo kuba umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.


Mu rwandiko Sam Karenzi atangaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Yagize ati "Nanditse iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe ko neguye ku nshingano zo kuba umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC by'ako kanya. Iki cyemezo gishingiye ku mpamvu zanjye bwite kandi ndashimira ikipe ya Bugesera uko twabanye aho yari inkeneye. Ndashima ibyo nigiye muri iyi kipe uburambe nahakuye ndetse n'umwuka mwiza nakoreyemo ubwo nari ndi muri iyi kipe. Mbashimiye ku buryo mubyakiriye."

Sam Karenzi yabaye umunyamabanga wa Bugesera FC kuva mu 2018, akaba ubu yari atangiye manda ye ya kabiri muri iyi kipe.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND