RFL
Kigali

Sauti Sol yatandukanye n’umujyanama bari bamaranye imyaka 10

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2019 15:27
0


Itsinda ry’abasore b’abanya-Kenya bemeje ko bamaze gutandukana n’umujyanama Marek Fuchs bari bamaranye imyaka icumi. Ni ikintu cyatunguye benshi mu bakunzi b’iri tsinda. Itandukana ryabo n’uwari umujyanama wabo ryamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2019.



Marek Fuchs avuka muri Czech Republic. Ikinyamakuru The Star kivuga ko Marek yahuriye mu iserukiramuco na Sauti Sol babanza kuba inshuti mbere y’uko batangira gukorana nk’umujyanama wabo mu gihe cy’imyaka icumi. Mu kiganiro kuri telefoni, Savara Mudigi yabwiye ikinyamakuru Tuko.co.ke ko kwirukana umujyanama wabo biri mu rwego rw’ubukure bwabo.

Yongeraho ko kontaro bari bafitanye yarangiye. Uyu muhanzi yanavuze ko igihe kigeze kugira ngo batangire kwikorana ndetse bagerageze n’izindi nguni z’ubuzima. Avuga ko nta kibazo bafitanye n’uwari umujyanama wabo kugeza ubu.

Ati ‘Yego! Twamaze gutandukana na Fuchs wari umujyanama wacu. Kumwirukana biri mu murongo wacu wo gukura. Nta kibazo na kimwe dufitanye nawe.’ Yongeyeho ko mu minsi ya vuba batangaza undi mujyanama bagiye gukorana.

Sauti Sol yatangaje ko yamaze gutandukana n'uwari umujyanama wabo

Bien Aime we avuga batandukanye na Fuchs nyuma y’uko mu minsi ishize bagiranye amasezerano na kompanyi yo muri Afurika y’Epfo , ACA bityo ko atazakomeza kureberera ibikorwa bya Sauti Sol umunsi ku munsi.

Ati “Ntabwo byatewe n’uko twakuze ahubwo tuzakomeza gukorana n’ubwo atazakomeza kugenzura ibikorwa byacu bya buri munsi. Ubu dufite inzu nshya yo muri Afurika y'Epfo ireberera inyungu zacu."

Uyu muhanzi avuga ko mu gihe bamaranye na Marek yabafashije gukora ibikorwa byiza kandi bifatika. Ati “Ni umukozi mwiza kandi turacyamufata nk’umuvandimwe wacu. Ubuzima ni ugutera imbere rero tugomba gukomeza gukora.”

Fuchs yatangiye gukorana na Sauti Sol mu gihe iri tsinda ryari ritangiye kumenyekana.  Sauti Sol yubakiye ubwamamare ku njyana ya Afro-Pop yashingiwe mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. 

Igizwe n’umuhanga mu ijwi Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano na  Savara Mudigi na Polycarp ucuranga gitari Otieno. Mu gihe bamaze mu muziki bakoranye inzu z’umuziki zikomeye nka Penya Africa, Sauti Sol Entertainement, Sushiraw, The Music Industry CC n’abandi.

Bahataniye ibihembo bikomeye nka MTV Europe Music Award, MTV Africa Music Award n’abandi. Bakunzwe mu ndirimbo nka ‘Extravanganza’, ‘Kuliko Jana’, ‘Short N Sweet’ n’izindi.

Mu bihe bitandukanye iri tsinda ryataramiye i Kigali ryemeza umubare munini

Marek [Ubanza ibumuso] wari umujyanama wa Sauti Sol






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND