RFL
Kigali

Seninga Innocent yatandukanye na Etincelles yari amazemo igihe gito

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 10:44
0


Seninga Innocent wari umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles yamaze kuyisezeraho mu ibaruwa yanditse anayishyikiriza ubuyobozi bwayo, avuga ko iyi kipe itigeze yubaha amasezerano bagiranye ubwo yayigeragamo mu mezi atanu ashize, gusa ariko ubuyobozi bw’iyi kipe ntiburemeza ubwegure bwe.



Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Seninga yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles muri iki gitondo cyo ku wa 26/11/2019, yamenyesheje iyi kipe ko asezeye ku mirimo yari ashinzwe, ko atakiri umutoza wayo.

Zimwe mu mpamvu yatanze, harimo kuba iyi kipe yarishe amasezerano bagiranye ndetse igashaka no kumuhuguza umushahara w’ukwezi kwa cumi, ndetse no kuba komite ari yo yamuguriye abakinnyi mu gih amasezerano yavugaga ko ari umutoza Seninga ariwe ugomba kuzihitiramo abakinnyi abona akeneye bazamufasha.

Amakuru inyarwanda.com ifite n’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Seninga yicaranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo abibutse ko akeneye guhembwa, hanyuma ntibumvikana ku mezi agomba guhembwa, ubuyobozi bwa Etincelles bwemezaga kobubereyemo umwenda w’umushahara w’ukwezi kumwe Seninga, mu gihe ku ruhande rwe yemezaga ko ari amezi abiri, ariko birangira ubuyobozi buvuze ko bugomba kumwishyura ukwezi kumwe ibyo Seninga yese ko ari ukumuhuguza umushahara yakoreye.

Seninga Innocent yageze muri Etincelles FC tariki ya 10 Kamena uyu mwaka, ayitoza mu mikino mike y’igikombe cy’amahoro mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2018/19 urangira. Yari yasinye amasezerano y’imyaka itatu azayitoza ariko akaba asezeye amaze amezi atanu gusa.

Mu mikino icyenda ya shampiyona uyu mutoza yari amaze gutoza Etincelles, yatsinzemo imikino itatu, anganya ibiri atsindwa ine, akaba ayisize ku mwanya wa cyenda mu makipe 16 n’amanota 11.

Etincelles siyo kipe ya mbere Seninga asezeye amasezerano atarangiye kuko yasezeya amakipe arimo Kiyovu Sport ndetse na Bugesera FC.

Ibaruwa Seninga Innocent yagejeje ku buyobozi bwa Etincelles asezera


Seninga yasezeye muri Etincelles abashinja kutubaha amasezerano no kumuhuguza umushahara


Seninga asize Etincelles ku mwanya wa Cyenda muri shampiyona


Etincelles ntiyari ihagaze nabi muri shampiyona ya 2019-2020


Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND