RFL
Kigali

Shampiyona yo mu Butaliyani yahagaritswe kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/03/2020 12:04
0


Nyuma yo gufata ibyemezo bitandukanye ndetse n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, imikino imwe n’imwe igakinwa nta mufana uri ku kibuga, byarangiye komite olimpike itangaje ko ihagaritse ibikorwa byose by’imikino mu gihugu cy’ubutaliyani kugeza tariki ya 03 Mata 2020.



U Butaliyani ni kimwe mu bihugu cyamaze kugaragaramo icyorezo cya Coronavirus, Leta y’iki gihugu iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ikumire inzira zose iki cyorezo cyanyuramo gikwirakwira mu baturage harimo gufunga ahantu hahurirwaga n’abantu benshi nko ku ma Stade.

Mu Cyumweru gishize nibwo Minisiteri ya Siporo mu Butaliyani yafashe icyemezo imikino imwe n’imwe iba mu muhezo harimo n’uwahuje Juventus de Turin na Inter Milan.

komite olimpike mu Butaliyani yamaze gutangaza ko ihagaritse ibikorwa byose by’imikino mu gihugu harimo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru kugeza tariki ya 03 Mata 2020.

Icyorezo cya Cornovirus cyamenyekanye bwa mbere mu Bushinwa mu kwezi k’Ukuboza aho kugeza ubu abagera ku 113 573 ku isi yose bamaze kucyandura mu gihe 3,995 bamaze kwitaba Imana aho abenshi biganje mu gihugu cy’Ubushinwa.

U Butaliyani bufite abarenga 1,116 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, kimwe n’ibindi bihugu birimo u bushinwa, Korea y’Epfo, Iran, u Bufaransa n’ibindi.


Shampiyona y'u Butaliyani yahagaze izasubukurwa muri Mata


Umukino uheruka guhuza Juventus na Inter Milan wabaye nta mufana uri ku kibuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND