RFL
Kigali

Sheebah Karungi wamaze kugera mu Bubiligi yateguje ‘uburyohe’ abazitabira ibitaramo agiye kuhakorera

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/05/2019 16:10
0


Sheebah Karungi uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda no mu karere muri rusange ari kubarizwa mu Bubiligi ku mugabane w’uburayi aho agiye gukorera ibitaramo binyuranye muri uku kwezi kwa Kamena 2019.



Sheebah yagiye i Burayi ari kumwe na Kitoko Abdou wo muri kompanyi yitwa Exotic Nigjht, uyu akaba yarahoze ari umujyanama (Manager) wa Knowless Butera ndetse n’ubu akaba ari mu bajyanama be ba hafi akanakorana cyane n'umuhanzikazi Asinah. Kitoko Abdou yatangaje ko Sheebah yiteguye gushimisha abakunzi b’umuziki bazitabita ibitaramo azakorera i Burayi. Akoresheje urubuga rwa Facebook, Sheebah yavuze ko bizaba ari ‘umuriro’.

Yakoresheje utumenyetso tw’ikibatsi cy’umuriro mu kugaragaza ishusho y’ibitaramo agiye gukorera i Bruxelles. Mu mashusho yanyujije kuri Facebook Sheebah Karungi yatangaje ko azacuranga umuziki w’umwimerere. Igitaramo cya mbere Sheebah azakora kizaba kuwa Gatanu tariki 7/06/2019 kibere ahitwa Birmingham Palace mu mujyi wa Bruxelles. Ikindi gitaramo azakurikizaho kizaba tariki 8/06/2019 kibere muri Amsterdam ahitwa ‘Rhone Congres Centre. Hano hazaba hari umu Dj witwa Erycom’ uzaba uvangavanga imiziki.


Sheebah Karungi hamwe na Kitoko Abdou ubwo bari bageze mu Bubiligi

Sheebah Karungi akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Binkolera yakoranye na The Ben, Embeera zo yakoranye na Bruce Melodie, Wankona, Mummy yo, The Way, Beera Nange, Weekend yakoranye na Runtown n’izindi nyinshi. Indirimbo amaze gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda barimo The Ben na Bruce Melodie ziri mu bintu byamwongereye abakunzi benshi b’abanyarwanda yaba ababa mu Rwanda no muri Diaspora Nyarwanda.


Sheebah ahabwa ikaze mu Bubiligi

Ibitaramo Sheebah agiye gukorera mu Bubiligi

REBA HANO 'BINKOLERA' YA SHEEBAH FT THE BEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND