RFL
Kigali

Sheebah Karungi yahawe inkwenene nyuma yo kuvuga ibyo umusore uzamutereta agomba kuba yujuje

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:31/03/2024 12:37
0


Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Sheebah Karungi akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko umusore uzatinyuka kumutereta, agomba kuba afite indege ye bwite.



Uyu muhanzikazi w'imyaka 31 y'amavuko ukunze kurangwa no kwigirira icyizere cyinshi ku rwego rwo hejuru, aherutse kuvuga ko umugabo bazabana ari ugomba kuzaba afite indege ye bwite.

Ibi Sheebah Karungi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na televiziyo imwe yo muri Uganda, aho yavuze ko buriya mu bintu bituma adahubukira gushaka umugabo, ni uko atarabona uwujuje ibyo yifuza byose. Muri ibyo yifuza kandi ikintu kiza mbere y'ibindi byose, ni uko awo musore agomba kuba afite indege ye bwite, hanyuma uwaba atayifite ntiyirirwe anamwegera.

Kuri ubu mu gihugu cya Uganda nta kindi kiri kugarukwaho cyane uretse uyu muhanzikazi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gukwena Sheebah Karungi ku bwo kwipasa muremure nyamara atazi ko ari gukura, kandi uko umugore akura, ni nako abagabo bagenda bamwihunza, aho ni hahandi uzasanga agumiwe rimwe na rimwe.

Umwe ati" Icyifuzo cya Sheebah Karungi ku bwo kuba azashakana n'umuntu ufite indege kirasekeje cyane kandi ni no kwipasa muremure ku mugore ufite imyaka ingana nk'iye, ubundi ibyo byagakwiye gutekerezwa n'umwana ukiri mu myaka 18 gusa".

Icyakora nubwo yatangaje ibi, ntabwo abantu bose bigeze babifata nk'ukuri kuko n'ubindi uyu muhanzikazi azwiho gutangaza ibintu bituma akora amakuru, agakomeza kuvugwa cyane mu ruganda nk'uko n'ubundi ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje kumugarukaho.



Sheebah Karungi akomeje kuba igitaramo nyuma yo gutangaza ko azashakana n'umugabo ufite indege


Icyakora hari abatabifashe nk'ukuri kuko bizwi ko Sheebah azi gukora amakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND