RFL
Kigali

Shizzo na Calvin Mbanda baririmbye kuri ‘Gatsiri’ uba muri Amerika ushinjwa n'uwo yasize mu nkambi kumwirengagiza-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2019 19:03
0


Umuraperi Shizzo [Umwami wa Bugoyiwood] afatanyije na Calvin Mbanda ubarizwa muri ‘Label’ ya The Mane, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, basohoye indirimbo nshya bise ‘Mr Gatsiri’ ifite iminota itatu n’amasegonda 10’.



Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Holybeat. Ni mu gihe ‘video lyrics’ yakozwe na Go Design.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Shizzo yavuze ko ibyo we na Calvin Mbanda baririmbye muri iyi ndirimbo ari inkuru mpamo ishingiye kuri Gatsiri wagiye muri Amerika inshuti ye Yaka yasize mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi ikamushinja kumwicaho.

Shizzo avuga ko aziranye na Gatsiri kandi ko n’iyi ndirimbo yayumvise akamushimira ko yamuvigiye akari ku mutima. Uyu muhanzi anavuga ko ari gushaka uko yabona Yaka kugira ngo baganire amubwire ko Gatsiri atamwanze ahubwo biterwa no gushaka ubuzima.

Muri iyi ndirimbo Gatsiri yisobanura abwira Yaka ko atamwirengagije ahubwo ko arwana no gushaka ubuzima buri munsi ari nayo mpamvu atabona n’umwana wo kuvugisha abandimwe ndetse nawe.

Shizzo, ati “Ni umujama wagiye muri Amerika asiga inshuti ye mu nkambi…byahurira no kuba ari izina risekeje..Gatsiri yasize inshuti ye mu nkambi ya Gihembe inshuti ye yitwa Yaka.

Yaka we aba avuga ko imyaka ibiri ishize agiye atakamwirengagije kandi ko yari afite icyizere cy’uko nagera muri Amerika azamufasha gutera imbere. Avuga ko agerageza kumuhamagara, akamwandikira ubutumwa bugufi ariko ntasubizwe.

Yungamo ati “Yaka ashinza Gatsiri ko yamutereranye. Uwo Gatsiri ni we tuziranye Yaka simuzi gusa ndigushaka uko twamenyana.”

Uyu muhanzi yavuze ko amaze iminsi ari mu biganiro na ‘Label’ ya The Mane hari icyizere cy’uko ashobora kuba umwe mu bahanzi babarizwamo. Yavuze ko muri iki gihe ari mu Rwanda hari imishinga y’indirimbo agomba kugenda akoze.

Shizzo yakoranye indirimbo 'Mr Gatsiri' na Calvin Mbanda

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MR GATSIRI' YA SHIZZO NA CALVIN MBANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND