RFL
Kigali

Sierra Leone: Gufata ku ngufu umwana w’imyaka 5 byatumye hashyirwaho ibihe bidasanzwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/02/2019 0:01
0


Mu cyumweru gishize perezida w’igihugu cya Sierra leone yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu cye kugira ngo hitabwe ku guhana ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni nyuma y’aho hamenyekanye inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 5 wafashwe ku ngufu, urutirigongo rwe rukangirika bikomeye.



Ikinyamakuru The New York Times kigaragaza ko ibyaha byo gufata ku ngufu muri Afurika y’uburengerazuba bikunze kwiganza  bikozwe cyane mu bihe by’imvururu. Benshi mu bafashwe ku ngufu bakabitangaza ku kigero cya 70 % bafite imyaka itarenze 15.

Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio yafashe umwanzuro wo gushyiraho ibihe bidasanzwe mu cyumweru gishize bisaba abatuye iki gihugu gutanga amakuru  ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no  gukaza ibihano ku bahamwe n’ibi byaha. Ni nyuma y’isakara ry’inkuru mu byumweru bishize y’umwana w’umukobwa w’imyaka 5 wafashwe  ku ngufu urutirigongo rwe rukangirika akaba adashobora  kugira icyo yifasha (paralyse). Kugeza ubu se wabo w’imyaka 28 ni we ukekwaho kumufata ku ngufu.

Perezida  wa Sierra leone yasabye inzego z’ubutegetsi muri rusange kujya zifatira ibihano bikarishye abahamwe n’bi byaha. Kuri ubu umunya Sierra Leone uzahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu azajya ahanishwa igifungo cya burundu.

Mu mvugo ye perezida wa Sierra leone yagize ati “Buri kwezi amajana n’amajana y’ibyaha bishya byo gufata ku ngufu  biragaragara, imwe mu miryango yacu iracyafite umuco wo guceceka, abahohotwe bakarushaho guhungabana. Uyu muco nucike, baganga mu bitaro bya leta mwite cyane ku bahuye n’iki kibazo."

Imibare itangwa n’umuryango w’abibumbye igaragaza ko abagore muri Sierra leone bafite hagati y’imyaka 15 na 19 ku kigero cya 90% bose baba barahohotewe bishingiye ku gitsina mu buryo butandukanye.

Src: New york Times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND