RFL
Kigali

SKOL yahaye agahimbazamusyi abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo kwitwara neza mu matsinda – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/05/2021 10:03
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd rusanzwe rutera inkunga ikipe ya Rayon Sports, rwashimiye abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe uko bitwaye mu mikino y’amatsinda, rubashyikiriza agahimbazamusyi ka Miliyoni 5 z’amanyarwanda bari bemerewe.



Rayon Sports yasoje imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa mbere mu itsinda B n’amanota 9, ikurikirwa na Rutsiro FC bazamukanye mu makipe 8 agiye guhatanira igikombe cy’uyu mwaka.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, nibwo Umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert yashyikirije abakinnyi ba Rayon Sports aya mafaranga nkuko amakuru dukesha Rwanda Magazine abitangaza.

Tariki 30 Mata 2021, aherekejwe n’umuyobozi wa Rayon Sports nibwo Umuyobozi wa Skol yari yasuye abakinnyi ba Rayon Sports ababwira ko kuzamuka mu itsinda barimo bazahabwa agahimbazamusyi ka Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gihe baba batwaye igikombe cyangwa bakaba aba kabiri, bazongererwaho Miliyoni 12 FRW.

Rayon Sports yazamutse mu itsinda rya kabiri ari iya mbere ifite amanota 9, ikurikirwa na Rutsiro FC ifite amanota 8 ari nazo zazamutse mu makipe 8 azahatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Gasogi United yari ifite amanota 8 ariko ikabamo umwenda w’ibitego bibiri (mu gihe Rutsiro yarimo umwenda w’igitego kimwe) na Kiyovu Sports yari ifite amanota 7 zamanutse mu makipe 8 azahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nubwo Rayon Sports yazamutse iyoboye itsinda, abafana bayo ntibanyuzwe n’imikinire yagaragaje ndetse mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe bagaragaje ko batishimiye imyitwarire mibi y’abakinnyi biganjemo abakuze.

Tombola yuka shampiyona igiye gukomeza gukinwa iteganyijwe kuri uyu wa kane tariki ya 20 Gicurasi 2021.

Abakinnyi ba Rayon Sports bashyikirijwe Miliyoni 5 z'agahimbazamusyi na SKOL

Umuyobozi wa SKOL Ivan Wulffaert yifotozanya n'abakinnyi ba Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports basangira ibinyobwa bya SKOL





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND