RFL
Kigali

SPORTS ROOM: APR FC yimanye abakinnyi mu Amavubi? Gicumbi FC yabonye umutoza w’umufaransa – VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/11/2021 19:31
0


Abakinnyi batatu ba APR FC muri batanu bitabajwe n’umutoza Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu Amavubi ntibagaragara mu mwiherero, byatewe ni iki? Mu gihe i Gicumbi bari mu byishimo byo kwakira umutoza mushya w’umufaransa.



Mu kiganiro Sports Room cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Ugushyingo 2021, cyagarutse ku myiteguro y’Amavubi azakina imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, aho bazakina na Mali na Kenya.

Ni iyihe mpamvu yatumye abakinnyi batatu ba APR FC barimo na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel batitabira umwiherero w’Amavubi? Biravugwa ko APR FC yabimanye, byaba byaratewe ni iki?

Umufaransa wahawe akazi muri Gicumbi FC araza gufasha iki iyi kipe ikubutse mu cyiciro cya kabiri?

Amakipe ya UTB ya Volleyball yamaze guseswa, bizagira izihe ngaruka mu iterambere rya Volleyball y’u Rwanda?

Hanze y’u Rwanda, Simba SC yamaze kubona umutoza mushya usimbura Didier Gomez, akaba yaratoje Real Madrid bna Getafe.

Westham United ikomeje kugora amakipe akomeye muri Premier League, mu gihe Arsenal ikomanga muri Big 4 nyuma y’igihe kirekire.

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE USOBANUKIRWE UNAMENYE IMVO N’IMVANO YA BYOSE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND