RFL
Kigali

StarDom: Esther Uwase w’imyaka 13 ufite impano itangaje yahishuye urwibutso yasigiwe na Aline Gahongayire-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/01/2022 16:06
1


Hajya hagaragara abana batangaje ku myaka ikiri hasi cyane kubera impano zabo, bashobora kuba ari abahanzi, ababyinnyi cyangwa abanyarwenya. Umwana ukiri muto witwa Esther Uwase , uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yerekanye impano ye anahishura urwibutso yasigiwe na Aline Gahongayire nk'umuhanzi akunda cyane.



Esther Uwase, ni umwana uvuka mu mujyi wa Kigali ufite imyaka 13 y'amavuko, yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere aho asengera mu idini  rya EAR Kacyiru,  ajya ayobora Chorale y'abana nka Dirija wayo. Esther Uwase yigaragaje nk'umunyempano itangaje ubwo yabaga  uwa mbere mu marushanwa ya Winner Stars For Jesus 2020.


Mu kiganiro na InyaRwanda, Esther ufite indirimbo yasohoye yitwa 'Warakoze' yagarutse ku mpano ye, inkomoko yayo n'uwo yifuza kuzaba mu minsi iri imbere, ashimira cyane ababyeyi be, Chorale ye, by'umwihariko ashimira Aline Gahongayire wamubwiye ijambo ryiza akanamuha impano y'uwibutso ubwo yatsindaga amarushanwa yo kuririmba.


KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ESTHER UWASE

">

KANDA HANO WUMVE  'WARAKOZE' YA ESTHER UWASE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habumugish2 years ago
    Uwomwan nakomerezah iman izabimufasham murakoz





Inyarwanda BACKGROUND