RFL
Kigali

Sugira Ernest yafashije Amavubi gukura intsinzi muri Ethiopia

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/09/2019 17:16
3


Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 60’ cyafashije u Rwanda gutsinda Ethiopia igitego 1-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2020, irushanwa rizabera muri Cameroun.



Wari umukino ubanza ku mpande zombi mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 19 Ukwakira 2019 kuri sitade ya Kigali.

Sugira Ernest yatsinze igitego cyahesheje Amavubi amanota atatu nyuma yo kuba anaheruka gutsinda mu mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo DR Congo ibitego 3-2.


Sugira Ernest yafashije u Rwanda kubona impamba 

Abakinnyi 11 b’u Rwanda babanje mu kibuga ni; Ndayishimiye Eric Bakame (GK.1.C), Imanishimwe Emmanuel 2, Ombolenga Fitina 13, Manzi Thierry 4, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Niyonzima Olivier Sefu 21, Nshimiyimana Amran 5, Ndabimana Eric Zidane 6, Manishimwe Djabel 19, Sugira Ernest 16 na Iranzi Jean Claude 12.

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • FIDELE4 years ago
    Amavubi akomereze aho
  • Michel 4 years ago
    Amavubi oyee
  • SANGANO EMMANWELL4 years ago
    turishimye cyanekuba sugirawacu yabikoze kbsa nkabafanabamavubi na APR





Inyarwanda BACKGROUND