RFL
Kigali

Sugira Ernest yafashije Rayon Sports kwisubiza umwanya wa 2, abafana bamuhundagazaho akayabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/01/2020 17:44
2


Sugira Ernest ni we wabaye umucunguzi wa Rayon Sports nyuma yo kuyitsindira igitego nyuma y’iminota 12 yari amaze mu kibuga, ku mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United 1-0, ihita yisubiza umwanya wa 2, abafana bamuhundagazaho amafaranga menshi, mu gihe Musanze Fc yabonye intsinzi ya 2 muri uyu mwaka.



Umukino wa Rayon Sports na Gasogi United watangiye ku gihe kitari giteganyijwe kuko watangiye saa Munani n’iminota 55 (14h55’), mu gihe byari biteganyijwe ko wagombaga gutangira saa Cyenda zuzuye (15h00’).

Mu mukino ubanza wafuguye shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019-2020, aya makipe yombi yari yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Amakipe yombi yinjiye mu mukino hari bamwe mu bakinnyi bayafashije mu gice kibanza cya shampiyona batari bahari, nko ku ruhande rwa Gasogi United ntiyari ifite Kayitaba Bosco na Ndekwe Felix berekeje muri AS Kigali, mu gihe Rayon Sports itari ifite Sarpong Michael wagiye mu Bushinwa, na Mugisha Gilbert na Commodore bafite ibibazo by’imvune. Gusa ariko Rayon Sports yari ifite rutahizamu Sugira Ernest wavuye muri APR FC nk’intizanyo.

Umukino watangiye amakipe yombi ashaka gutanuranwa gutsinda igitego mu mukino wari ufunguye, kubera ko nta kipe yifuzaga gufunga, ukaba ari umukino warimo imbaraga nyinshi no guhangana ndetse no kwihuta ku rwego rwo hejuru.

Rayon Sports niyo yagerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Gasogi United, dore ko yagiye ihusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego, nko ku munota wa 20 ubwo Fabrice Kakule yateraga ishoti rikomeye mu izamu rya Gasogi ariko umupira ukagarurwa n’umutambiko w’izamu uvamo.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Gasogi United yiharira umukino, haba guhererekanya neza mu kibuga ndetse no kurema amahirwe avamo ibitego ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira amakipe anganya ubusa ku busa.

Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, ubwo umutoza Kirasa Alain wari umutoza mukuru kuri uyu mukino, yafashe icyemezo akura mu kibuga Iranzi Jean Claude, aha umwanya rutahizamu mushya muri Rayon Sports Sugira Ernest.

Rayon Sports ntiyatezutse ku izamu rya Gasogi United dore ko yayokeje igitutu nubwo  abasore ba Gasogi United banyuzagamo bagasatira binyuze kuri Manace wagoye ubwugarizi bwa Rayon Sports.

Ku munota wa 55’ w’umukino Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest ku mutwe  wari umaze iminota 12 gusa yambaye umwenda wa Rayon Sports mu kibuga, ku mupira wari utanzwe  neza na Eric Rutanga.

Rayon Sports yakomeje gukina neza isatira binyuze ku basore bayo barimo Sekamana Maxime, Omar Sidibe, Kakule na Yannick Bizimana.

Umutoza Kirasa Alain yongeye gukora izindi mpinduka ubwo Cyiza Hussein yasimburaga Maxime, naho Imran Nshimiyimana yinjira mu kibuga asimbuye Kakule Fabrice wari umaze kugira ikibazo nyuma yo kugongana na Herone Scarla wa Gasogi.

Rayon Sports yakomeje guhusha uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, binyuze kuri Yannick na Sugira ariko mu minota ya nyuma y’umukino Gasogi United yagerageje gusatira izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves ariko iminota 90 y’umukino irangira ku ntsinzi ya Rayon Sports y’igitego 1-0, cyatsinzwe na Sugira Ernest.

Umukino ukirangira abafana ba Rayon Sports mu byishimo byabo bahundagaje amafaranga menshi kuri Sugira Ernest banamuha ikaze muri iyi kipe bita Gikundiro, maze Sugira nawe abizeza kuzakora ibishoboka byose akabaha ibyishimo.

Gutsinda Gasogi bifashije Rayon Sports kwisubiza umwanya wa kabiri aho yagize amanota 34, ikaba ihigitse Police FC yanganyirije i Nyagatare, kugeza kuri ubu Rayon Sports irarushwa na APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona amanota ane.

Rayon Sports XI: Kimenyi Yves (GK.1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga (C.3), Iragire Saidi 2, Ndizeye Samuel 25, Nizeyimana Mirafa 8, Mugheni Kakule Fabrice 27, Omar Sidibé 9, Iranzi Jean Claude 21, Sekama Maxime 24, Bizimana Yannick 23

Gasogi United XI: Cuzuzo Aimée Gaël (GK.1), Yamini Salumu 11, Ndabarasa Trésor 3, Aimable Kwizera  15, Kazindu Guy Bahati (C.6), Byumvuhore Trésor 8, Kaneza Augustin 9, Heron Scarla 5, Manace Mutatu 10, Muganza Isaac 7, Tidiane Kone 18


Sugira yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe rukumbi cyahihesheje amanota atatu n'umwanya wa kabiri


wari umukino urimo imbaraga nyinshi cyane no kwitanga


Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri

Dore uko imikino y’umunsi wa 16 yagenze:

Ku wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2020.

APR FC 0-0 As Kigali

Heroes FC 0-1 Bugesera FC

SC Kiyovu 0-0 Etincelles FC

Espoir FC 1-2 Mukura VS

Ku Cyumweru tariki 05 Mutarama 2020

Gicumbi FC 1-2 Marines FC

Musanze FC 2-1 AS Muhanga

Sunrise FC 2-2 Police FC

Rayon Sports 1-0 Gasogi United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eliezer4 years ago
    Igikombe ni icya Reyonsport, Erneste tuzamusinyisha
  • Ssn4 years ago
    Merc sugira





Inyarwanda BACKGROUND