RFL
Kigali

Sugira Ernest yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports nyuma yo kwihesha ikarita itukura ku mukino wa Gasogi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/05/2021 12:40
1


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi unakinira Rayon Sports, Sugira Ernest yasabye imbabazi abafana b’iyi kipe nyuma yo kwihesha ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo ikarita itukura, asohorwa mu kibuga umukino utarangiye.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, nibwo Rayon Sports na Gasogi United bakinaga umukino wa nyuma mu itsinda B, warangiye baguye miswi 1-1, bihesha Rayon Sports kuzamuka iyoboye itsinda, bishyira Gasoi United mu kaga ko kujya mu makipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Muri uyu mukino Sugira Ernest niwe wafunguye amazamu ku munota wa 80 atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Nyuma yo gutsinda igitego Sugira yakoze ikimenyetso kitanyuze umusifuzi, bituma amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo, imuviramo ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga ku munota wa 84’.

Nyuma yo gutenguha bagenzi be agasohoka mu kibuga adasoje urugamba yari yatumweho, Sugira Ernest yasabye imbabazi abafana b’iyi kipe.

Anyuze ku rubuga rwa Twitter, Sugira Ernest yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports ku gikorwa cy’ikinyabupfura gicye yakoze agahabwa ikarita itukura.

Yagize ati”Nsabye imbabazi abafana bose ba Rayon Sports ku bw’ikimenyetso cy’ikinyabupfura gicye nakoze ku mukino waduhuje na Gasogi United, ntibizongera kubaho ukundi”.

Sugira wageze muri Rayon Sports MU Ukuboza 2019 avuye muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bifashishwa cyane mu busatirizi bwa Rayon Sports ndetse bakunda kuyifasha cyane aho rukomeye.

Rayon Sports ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, yamaze gukatisha itike ya ¼ muri Primus National League, ikaba itegereje kumenya ikipe bazakina.

Sugira Ernest niwe watsinze igitego cyahesheje Rayon Sports inota rimwe imbere ya Gasogi

Sugira Ernest yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports ku ikarita itukura yihesheje





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Flugence2 years ago
    Sugira turamukunda ariko adafite discipline ntacyo yazatgezaho niyo mpamvu asabwa kwikosora





Inyarwanda BACKGROUND