RFL
Kigali

Sugira Ernest yasabye Rayon Sports miliyoni 40 Frw akongera amasezerano

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/07/2021 16:02
1


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Rayon Sports akinira ko natabona miliyoni 40 Frw atazongera amasezerano muri iyi kipe yagezemo nk’intizanyo avuye muri mukeba APR FC.



Sugira wageze muri Rayon Sports triki ya 30 Ukuboza 2019 avuye muri mukeba APR FC nk’intizanyo nyuma yo kutumvikana n’umutoza Adil Mohamed, ashobora kuyisohokamo ibyo yasabye bitubahirijwe.

Amakuru ava mu bari hafi y’iyi kipe ndetse n’umukinnyi, avuga ko ubwe yibwiriye ubuyobozi bw’ikipe ko azongera amasezerano y’imyaka ibiri bamusaba ari uko ahawe miliyoni 40 Frw, ngo bitabaye ibyo azashaka ahandi yerekeza.

Amakuru Inyarwanda yamenye ava mu bari hafi y’ubuyobozi bw’iyi kipe, avuga ko uyu mukinnyi ari gushaka kubananiza ndetse batiteguye kumuha amafaranga ashaka, ahubwo bazicara bakamuganiriza bakamwereka ibyo bashaka kumuha natabikunda bazamurekura yigendere.

Ibi bibaye nyuma yuko uyu mukinnyio asoje amasezerano yari yasinyiye iyi kipe ubwo yayigeragamo.

Mu minsi ishize, nyuma y’irushanwa rya CHAN 2020, byavugwaga ko hari amakipe yo muri Aziya yamurambagije ndetse ari hafi yo kuyerekezamo, gusa ntawuramenya uko byagenze niba byarahagaze cyangwa iyo gahunda i8gikomeje.

Sugira wafashije Rayon Sports gusoza ku mwanya wa kabiri mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, ntabwo byamugendekeye neza muri uyu mwaka, kuko wageze ku musoza atagifitiwe icyizere n’abakunzi ba Rayon Sports, ahanini bigendeye ku mahirwe yahushaga mu kibuga aho babaga bakeneye umusaruro mwiza.

Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gutangaza ko bwahaye uburenganzira busesuye Sugira bwo kwishakira indi kipe, nyuma yo gusoza amasezerano yari ayifitiye.

Hategerejwe ikizava mu muhuro w’ubuyobozi bwa Rayon Sports na Sugira Ernest, niba bazamugumana cyangwa bazamurekura agashaka indi kipe.

Sugira Ernest ashobora kutazakinira Rayon Sports umwaka utaha

Sugira yasabye Rayon Sports miliyoni 40 Frw kugira ngo yongere amasezerano





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ernest2 years ago
    Harya uyu Sugira siwe wakoze amanyanga ubugira kabiri muri championat ishize bigatuma ikipe ibihomberamo. None ngo 40! Umukinnyi niyo yaba umuhanga ariko agakora ibisubiza inyuma ikipe ntacyo aba amaze. Uyu ni nka kwizera





Inyarwanda BACKGROUND