RFL
Kigali

Sugira na Savio mu bakinnyi umunani batemerewe gukina umunsi wa 23 wa ‘Rwanda Premier League’ - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/03/2020 12:50
0


Kuri uyu wa Kabiri ndetse no ku wa Gatatu, mu Rwanda harakomeza imikino y’umunsi wa 23 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho mu mikino umunani iteganyijwe, abakinnyi umunani barimo Sugira Ernest wa Rayon Sports ndetse na Nshuti Savio wa Police FC bataza kugaragara mu kibuga kubera amakarita y’umuhondo cyangwa itukura.



Mu bakinnyi batemerewe gukina, harimo rutahizamu wa Rayon Sports, Sugira Ernest, iyi kipe ikaba ibarizwa i Rubavu aho iza gukina na Marines, Rayon Sports ikaza gukina kandi ifite rutahizamu umwe gusa Michael Sarpong,  kuko Drissa dagnogo na Yannick Bizimana bavunitse. Gusa ariko irishimira ko yagaruye Kakule Mugheni Fabrice mu kibuga hagati.

Police FC nayo ntabwo yorohewe n’uyu munsi, kuko izajya i Bugesera idafite umunyezamu wayo Habarurema Gahungu, ndetse na Nshuti Dominique Savio umwe mu bayifatiye muri iki gihe.

Abakinnyi 8 batemerewe gukina umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona

1. Nzayisenga  Jean D’amour(Sunrise FC)

2. Nshimiyimana Abdou (Etincelles FC)

3. Niyonkuru Ramadhan (Mukura VS&L)

4. Mugisha Bonheur(Heroes FC)

5. Habarurema Gahungu (Police FC)

6. Nshuti Dominique Savio (Police FC)

7. Ntamuhanga Tumaini (AS Kigali)

8. Sugira Ernest (Rayon Sports FC)

Imikino iteganyijwe ku munsi wa 23 wa shampiyona

Ku wa Kabiri Tariki 10/03/2020

Sunrise FC vs Gasogi United (Golgotha Stadium, 3:00 PM)

Espoir FC vs Heroes FC (Rusizi Stadium, 3:00 PM)

Musanze FC vs Gicumbi FC (Ubworoherane Stadium, 3:00 PM)

APR FC vs SC Kiyovu (Kigali Stadium, 3:00 PM)

Marines FC vs Rayon Sports FC (Umuganda Stadium, 3:00 PM)

Ku wa Gatatu Tariki 11/03/2020

Bugesera FC vs Police FC (Bugesera Stadium, 3:00 PM)

AS Kigali vs Mukura VS&L (Kigali Stadium, 3:00 PM)

Etincelles FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 3:00 PM)


Rayon Sports irakina idafite Sugira Ernest


Drissa Dagnogo ntabwo aragaruka mu kibuga


Sugira ntari muri Rayon Sports ikina na Marine FC


Police FC irakina na Bugesera idafite Savio na Gahungu


Police FC irakina idafite Savio Nshuti





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND