RFL
Kigali

Sunrise FC yabonye Rutahizamu usimbura Babuwa Samson werekeje muri Kiyovu Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/08/2020 19:25
0


Rutahizamu Yafesi Kalemba Mubiru ukomoka muri Uganda wakiniraga ikipe ya Tooro United, yamaze kwemeranya n’ikipe ya Sunrise FC y’i Nyagatare kuzayikinira mu mwaka utaha w’imikino, akaba aje gusimbura Babuwa werekeje muri Kiyovu Sports nkuko byatangajwe n’umutoza mukuru w’iyi kipe Moses Basena.



Yafesi Mubiru w’imyaka 24 nta kipe yari afite nyuma yo kurangiza amasezerano ye mu ikipe ya Tooro United ikina shampiyona ya Uganda Premier League.

Aganira n’ikinyamakuru Kawowo Sports cyo muri Uganda, umutoza moses Basena yashimangiye aya makuru avuga ko uyu musore ari mubazaba bayoboye ubusatirizi bwa Sunrise.

yagize ati: “Nibyo twarangije gusinyisha Yafesi Mubiru mu ikipe ya Sunrise FC. Ni umukinnyi mwiza uzafasha ikipe yacu mu gihe umwaka w’imikino utaha uzaba utangiye “.

Uretse umutoza Basena, Yafesi asanze i Nyagatare umugande mugenzi we Pius Wangi watsindiye Sunrise FC ibitego 7 mu mwaka ushize w’imikino washojwe utarangiye kubera icyorezo cya Coronavirus.

Uyu rutahizamu mushya wa Sunrise yakiniye amakipe atandukanye muri Uganda arimo Bright Stars, Onduparaka na Expres FC mbere yo kwerekeza muri Tooro United.

Basena yatangaje ko byibura ikipe ya Sunrise FC igombe gusinyisha abandi bakinnyi babiri cyangwa batatu nyuma ya Yafesi Mubiru bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.

Yafesi Mubiru yitezweho kuzashimisha abaturage b'i Nyagatare abatsindira ibitego





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND