RFL
Kigali

Tems akora indirimbo ze azitamo amarira

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:27/03/2024 9:46
0


Umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi cyane mu muziki nka Tems ukorera muzika ye mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko hari indirimbo zimwe na zimwe ajya akora azitamo amarira.



Ni amakuru uyu muhanzikazi yahishuriye mu kiganiro yakoreye kuri Billboard, ubwo yavugaga ko hari indirimbo ajya afatira amajwi arimo no kurira. Tems yagize ati" Hari indirimbo zimwe na zimwe njya nkora ndimo kuzitamo amarira, ibyo ntabwo ari ibanga abo dukorana barabizi sinababeshya".

Ubwo yari abajijwe impamvu imutera kurira iyo ari muri Studio afata amajwi  y'izo ndirimbo, yagize ati: "Impamvu intera kurira iyo ndigufata amajwi y'izo ndirimbo, ni uko inyinshi muri zo ziba zifite aho zihuriye n'ubuzima bwanjye bwite, ugasanga ndi kuririmba indirimbo ivuga ku bintu nahuye nabyo mu buzima bwanjye bibabaje hanyuma bikazamura amarangamutima yanjye bikarangira nzitayemo amarira". 

Tems avuga ko atari igitangaza cyane kuko indirimbo nyinshi akunze kuririmba usanga zerekeye ku buzima bwe bwite, kandi ugasanga ibyinshi aba aririmba biba bibabaje cyangwa se biteye agahinda, bikarangira abyibutse akarira. 

Tems ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki wa Nigeria no muri Afurika muri rusange. Yatangiye umuziki ku myaka 11 gusa akurana impano yo kuririmba idasanzwe. Ntabwo gukurikirana impano ye byigeze bigorana kubera ko Papa we yari umujyanama w'abahanzi ndetse na Mama we ari Umunyamidelikazi ukomeye. 

Mu mwaka wa 2019 nibwo Tems yashyize hanze indirimbo ye ya mbere by'umwuga yise 'Try Me', kuva icyo gihe kugeza na n'ubu ntiwabura kuvuga ko ari umwe mu bahanzi batanga icyizere gikomeye mu muziki wa Afurika.



Tems nyinshi mu ndirimbo ze aziririmba zitamo amarira


Avuga ko kenshi ari uko aba aririmba ku bintu bifite aho bihuriye n'ubuzima bwe


Tems ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza muri Afurika

Reba indirimbo 'Damages' ya Tems

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND