RFL
Kigali

Thacien Titus yavumiwe ku gahera ku bwo gutenguha umuhanzikazi Giramahoro Claudine-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/02/2019 16:51
1


Thacien Titus wamamaye mu muziki wa Gospel mu gihe cyashize, yatengushye umuhanzikazi Giramahoro Claudine ntiyakandagira mu gitaramo cye mu gihe uyu muhanzikazi yari yijeje abantu ko mu gitaramo cye azaba ari kumwe na Thacien Titus.



Claudine Giramahoro ni umuhanzikazi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza watangiriye uyu murimo mu karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2009. Tariki 24 Gashyantare 2019, ni bwo uyu muhanzikazi yakoreye muri Methodiste Libre Kicukiro igitaramo cyo gushima Imana ku bwa byinshi yamukoreye, akaba ari igitaramo yise 'Amashimwe Live Concert'.


Giramahoro Claudine mu gitaramo aherutse gukora cyo gushima Imana

Muri iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi na cyane ko kwinjira byari ubuntu, Claudine Giramahoro yari yatumiye Prosper Nkomezi, Isaie Uzayisenga, Korari Narada, korari Ibyiringiro, Harvests Choirna na Thacien Titus, gusa byarangiye Thacien Titus atahakandagiye, ibintu byarakaje bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo bavumira ku gahera Thacien Titus bamushinja 'ubuhemu'. Hari n'abijunditse Giramahoro bamwita umubeshyi, abandi barakarira Thacien Titus watengushye mugenzi we wamufashije igihe kinini mu muziki we.


Byari byamamajwe ko Thacien Titus azitabira iki gitaramo

Kuri ubu mu Rwanda heze umuco utari mwiza wo gushyira abahanzi kuri 'Poster' batabanje kuvugishwa, ahanini bigakorwa hagamijwe kureshya abantu ngo bazitabire ku bwinshi igitaramo/igiterane kandi nyamara abo bahanzi batazaza na cyane ko nta cyo baba babiziho. Ibi ariko bitandukanye n'ibyabaye kuri Thacien Titus kuko we yiyemerera ko yari yatumiwe mu gitaramo cya Claudine Giramahoro.

Igitaramo cya Giramahoro cyageze ku musozo abantu bagitegereje ko Thacien Titus ahagaragara ariko baraheba bataha bitotomba bamwe bati: "Thacien ariyemera", abandi bati: ”Claudine yaratubeshye, abandi bati:"Claudine ukuntu ari inshuti na Thacien baririmbanye indirimbo nyinshi bakaba banaturuka hamwe ntitwatekerezaga ko yamutenguha ngo abure mu gitaramo cye.


Abantu baritabiriye ku bwinshi, bamwe bataha bijunditse Thacien Titus

Claudine Giramahoro yavuze ko Thacien Titus yari yamwemereye kuzaboneka mu gitaramo cye, birangira atabonetse bitewe n'impamvu itunguranye ijyanye n'akazi ke. Yagize ati:”Mu by’ukuri Thacien twari twavuganye twemeranya ko azaba ari mu gitaramo atungurwa n’impamvu ikomeye y’akazi ke kajyanye n’ubucuruzi akora bituma ansobanurira ko ashobora kuhagera atinze cyane nabyo biza kwanga agera muri Kigali bwamaze kwira n’igitaramo cyarangiye ubwo ndabyumva kandi namubohoye njyewe nta kibazo mufiteho n’ababifashe nk'aho nababeshye babyumve ko umuntu atungurwa n’impamvu.


Isaie Uzayisenga mu gitaramo cya Giramahoro

Ku ruhande rwa Thacien Titus ubwo yabazwaga na Iyobokamana dukesha iyi nkuru impamvu atabonetse mu gitaramo cya Giramahoro Claudine, yavuze ko impamvu atabonetse yamutunguye kuko yagiye gufata ibicuruzwa mu ntara ya kure noneho atindayo bitamuturutseho bituma ataboneka muri iki gitaramo. Yagize ati:”Claudine narabimusobanuriye kuko twaravuganaga kandi n’abakunzi banjye bambuze bambabarire kuba ntarahabonetse tuzabonanira mu bindi bitaramo kuko muri uyu mwaka mbateguriye ibishya byinshi."


Thacien Titus avuga ko yagize impamvu itunguranye ijyanye n'ubucuruzi akora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Franco 5 years ago
    Ku murimo w'Imana iyi mpamvu ntikwiye,abandi bati gusenga no kuramya Imana nawe ngo yagiye mu bucuruzi,bw'ibiki ku buryo waburutisha kujya guhimbaza Imana kandi uzi aho yagukuye?





Inyarwanda BACKGROUND