RFL
Kigali

Tidal urubuga rucuruza umuziki rw’umuhanzi Jay-Z ruri mu mazi abira

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:15/01/2019 14:27
0


Polisi yo muri Norvege yatangiye gukora iperereza ku rubuga rucuruza umuziki Tidal rw’umuhanzi akaba n'umushoramari Jay-z, rushinjwa kubeshya umubare w’abafatabuguzi bayo kugira ngo rureshye abanyamuziki.



Uru rubuga rwa Tidal rwagiye rushinjwa gutangaza ko rukoreshwa na benshi kurusha uko bigomba kuva mu mwaka wa 2016. Reuters ibiro ntaramakuru by’Abongereza bivuga ko uru rubuga rwa Tidal rwagiye rufungura konti z’impimbano z’abakoresha uru rubuga kugira ngo rubashe kureshya abahanzi kurunyuzaho indirimbo.

Ibinyamakuru byo muri Norvege byemeza ko nko kuri Album z’abahanzi b’ibyamamare 2 barimo Beyonce ku muzingo w’indirimbo ze yise LEMONADE n’indi Album ya Kanye West yise THE LIFE OF PABLO, urubuga Tidal rwavuze ko indirimbo ziri kuri izi Album zarebwe n’abasaga miliyoni 611 mu minsi 15 gusa banyuze kuri uru rubuga.

Abantu basaga miliyoni 306 ngo barebye indirmbo za Beyonce mu gihe Kanye West yarebewe indirimbo ziri kuri Album The life of Pablo n’abantu miliyoni 205 muminsi 15 gusa. Icyakora ikinyamakuru kitwa Dagens Naeringsliv cyo muri Norvege, nyuma yo gukora ubushakashatsi gifatanije na kaminuza yigisha iby’ikoranabuhanga muri iki gihugu yatangaje ko iyi mibare itari ukuri, ahubwo uru rubuga rwagiye ruyongera .

Mu icukumbura iki kinyamakuru cyagiye kibaza bamwe mu bafatabuguzi bazwi nk’aba 'subscribers' b’urubuga Tidal batandukanye. Halfdan Nielsen, usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo imibare igaragaza ko yarebye nibura inshuro 50 indirimbo ziri kuri Albuma Lemonade ya beyonce, ibyo yahakanye yivuye inyuma.

Tiare Faatea umunyeshuri wo muri Leta ya Washngton, imibare itangwa n’urubuga Tidal ivuga ko yarenye indrimbo ziri kuri Albuma LEMONADE ishuro 180 mu masaha 24 ibyo nawe yahakanye yivuye inyuma akavuga ko bidashoboka. Icyakora urubuga rwa Tidal rwamaganiye kure ibi birego ruvuga ko ari ibinyoma.

Hagati aho polisi y’igihugu cya Norvege ikomeje iperereza igamije kumenya koko niba haba hari uwongera inshuro indirimbo zo kuri uru rubuga zirebwa. Kugeza ubu ariko amakuru afitwe na Reuters, ni uko nta mufatabuguzi wa Tidal wigeze yishyuzwa abeshyerwa ko yarebye izi ndirimbo atarazirebye. Urubuga rwa Tidal ni rumwe mu zihanganira isoko n’izindi bikora kimwe nka Youtube, Apple music, Pandora na Spotify.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND