RFL
Kigali

Tidjala Kabendera yunamiye umubyeyi we Shinani Kabendera wari umunyamakuru ukomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/11/2018 14:07
0


Shinani Kabendera, ni umwe mu banyamakuru bamamaye cyane kuri radio Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse nyuma aza no kwigaragaza cyane mu karere nk’umunyamakuru uhoraho wa BBC mu karere kazengurutswe n’ikiyaga cya Victoria kugeza mu 2000 ubwo yitabaga Imana. Kuri ubu uyu munyamakuru yujuje imyaka 18 atabarutse.



Umwana we w’umukobwa nawe wamenyekanye cyane mu itangazamakuru, Tidjala Kabendera kuri ubu ukorera Televiziyo na Radio y’igihugu, kuri uyu munsi yafashe umwanya ajya ku rukuta rwe rwa Instagram agenera ubutumwa uyu mubyeyi we, anakesha umwuga w’itangazamakuru, yandika amagambo yo kuzirikana uyu mubyeyi.

Mu magambo yashyize kuri Instagram akoresheje ifoto , Tidjala Kabendera yagize ati "Nkumbuye data. yankundiraga uwo ndi we n'uwo nahihibikaniraga kuzaba we. Ba data baba bakomeye ku bw'impamvu. Gukomera kwabo gutuma twumva turinzwe. Kuko ubu uri mu ijuru data, ndabizi uzakomeza kundinda. Warakoze kuba umubyeyi wanjye. Nzahora ngukunda kandi ngukumbuye kugeza igihe tuzongera guhura."

Aya magambo yari mu ifoto yayakurikije andi ari mu rurimi rw'igiswahili aho yagize ati "Tariki 27 Ugushyingo, umunsi wahinduye ubuzima bwanjye ngatangira kubaho nta data ngira. Imana yagukunze kuturusha kandi twari tukigukeneye. komeza kuruhukira mu mahoro natwe tuzakomeza kugusabira."

Tidjala

Tidjala Kabendera yunamiye umubyeyi we

Shinani Kabendera yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1949 avukiri mu gihugu cya Tanzaniya. Se umubyara yakomokaga mu gihugu cya Tanzania naho Nyina we yari umunyarwandakazi ukomoka i Nyanza. Tariki ya 27 Ugushyingo 2000 nibwo inkuru mbi yatashye mu muryango wa Shinani ndetse n’abakunzi be muri rusange ko yitabye Imana azize impanuka aguye mu mazi. Yitabye Imana afite imyaka 51 y’amavuko.

Shinani yaje kwiga amashuri ye yose muri Tanzaniya, maze mu mwaka 1971 nyuma yo kurangiza amasomo ye nibwo yaje mu Rwanda maze icyo gihe asanga Orinfor ishaka umunyamakuru uvuga ururimi rw’igiswahili biba amahire kuri we mu kwezi kwa gatanu muri uwo mwaka ahita atangira akazi kuri Radio Rwanda.

Kuva icyo gihe yagiye akora nk’umunyamakuru bisanzwe uvuga amakuru mu Giswahili ariko nyuma aza gusaba ko yazajya akora ibiganiro bigamije gushyushya abantu by’imyidagaduro no kogeza imipira mu rurimi rw’Igiswahili dore ko yari asanzwe ari umufana w’umupira w’amaguru ku buryo bukomeye.

Icyo gihe ubusabe bwe bwaje kwemerwa maze aza gutangiza ibiganiro byamenyekanye cyane birimo icyitwaga HODI HODI MITAANI na SALAM NA MZIKI ndetse atangira no kugaragara ku bibuga bitandukanye yogeza imipira.

Sinani Kabendera

Nyakwigendera Shinani Kabendera yogeza umupira

Uretse kuba yarakoreraga Radio Rwanda, muri icyo gihe kandi uyu munyamakuru ubuhanga bwe bwaje gutuma akorera ama radio mpuzamahanga nka DW, V.O.America na BBC nk’umunyamakuru wabo wo mu karere ariko udahoraho(Correspondant) gusa bigeze mu mwaka wa 1989 kubera ihangana ry'aya ma radio aho kuzikorera  zose zaje kumusaba ko yahitamo radio imwe maze birangira Radio BBC ariyo imwegukanye.

Mu mwaka w’1976 Shinani Kabendera yaje kwambikana impeta na Kantarama Salama babyaranye abana batanu harimo Tidjala Kabendera waje gutera ikirenge mu cye nawe akaba ari umwe mu banyamakurukazi bigaragaza kuri radio na televiziyo Rwanda.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Shinani Kabendera abifashijwemo no kuba yari asanzwe anafite ubwenegihugu bwa Tanzaniya yabashije gukiza ubuzima bwe n’umuryango we maze bahungira mu gihugu cya Tanzaniya.

Nk’uko umwe mu bana be yabidutangarije, ubugome bw’indengakamere yabonye mu gihe cya Jenoside aho yagendaga anyura hose yerekeza Tanzaniya byaje kumugora kubyikuramo ndetse afata umwanzuro wo gusezera burundu ku butaka bw’u Rwanda ku buryo na nyuma ya Jenoside uyu mugabo yahise yigumira Tanzania maze ijwi rye ntiryongera kumvikana kuri radio Rwanda. Gusa ngo akaba yarajyaga anyuzamo akohereza abana be gusura imiryango yabo yo mu Rwanda rimwe na rimwe nawe akabaherekeza.

N’ubwo atongeye gukora kuri Radio Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urugendo rwe mu itangazamakuru ntirwigeze ruhagarara dore ko muri uwo mwaka w’1994 yahise aba umunyamakuru noneho uhoraho wa BBC aho yakurikiranaga amakuru mu karere kazengurutswe n’ikiyaga cya Victoria harimo Mwanza, Kagera, Shinyanga hakiyongeraho na Kigoma.

Shinani

Shinani Kabendera yari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda no mu karere

Mu 1996 ari kumwe n’abanyamakuru nka Ally Youssuf Mugenzi,  Shinani Kabendera ni umwe mu banyamakuru batangije ikiganiro BBC Gahuzamiryango.

Mu bana yasize, abakobwa be babiri Tidjala Kabendera na Mariam Kabendera bifuje gutera ikirenge mu cya se no guharanira ko izina yasize ahagaritse ritagwa maze biyemeza gushyira ingufu muri uyu mwuga.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa yitabye Imana, umukobwa we Tidjala Kabendera wari urimo kwiga itangazamakuru mu gihugu cya Tanzania yahise atera ikirenge mu cya se atangira kwimenyereza uyu mwuga kuri Radio5 Arusha aho yigaga ndetse aza no guhita ahabwa akazi kuri iyi Radio kugeza arangije mu mwaka wa 2003.

N’ubwo abanyamakuru ba siporo birinda kugaragaza amarangamutima yabo ku makipe bafana, rimwe na rimwe uyu mugabo wabaye icyamamare mu kogeza umupira kwihangana byaramunaniraga iyo ikipe ya Kiyovu sport yabaga yakinnye dore ko yari umufana ukomeye w’iyi kipe ndetse akaba yaranabaga mu banyamuryango bayo mu gihe mu bwongereza yari umufana ukomeye wa Arsenal.


Tidjala
Amagambo Tidjala Kabendera yakoresheje yunamira umubyeyi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND