RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2021: Munyaneza Didier 'Mbappe' yakoze impanuka ahita ava burundu mu irushanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/05/2021 11:41
0


Nyuma y’amasaha macye bitangajwe ko Areruya Joseph yavuye burundu muri Tour du Rwanda 2021, nyuma yo kugira ibibazo by’igare ndetse n’imbwa zo mu maguru, Munyaneza Didier uzwi nka ‘Mbappe’ nawe yamaze kuva muri iri rushanwa nyuma y’impanuka yakoze ubwo bakinaga agace ka gatatu ka Nyanza-Gicumbi.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi, Tour du Rwanda 2021 yakomeje hakinwa agace ka gatatu, aho abasiganwa bahagurukiye mu karere ka Nyanza bakaba basoreza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171.6.

Uretse kuba irushanwa ry’uyu mwaka ritari guhira abanyarwanda mu buryo bwo gutsinda, ibihe ntibikomeje kubabera byiza kuko mu duce dutatu twa mbere tw’irushanwa abakinnyi babiri bamaze kuva mu irushanwa kubera ibibazo bitandukanye, basanga Mugisha Moise wakuwe ku rutonde rw’abagombaga kwitabira irushanwa mbere y'uko ritangira.

Mu nzira bava i Nyanza berekeza i Gicumbi, bageze mu karere ka Kamonyi, Munyaneza Didier Mbappe yakoze impanuka aragwa, ahita ava burundu mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Didier akurikiye Areruya nawe utarasoje agace ka kabiri ka Kigali-Huye, nyuma yo kugira ibibazo by’igare ageze mu Nkoto ndetse akaza no gufatwa n’imbwa zo mu maguru.

U Rwanda rusigaye ruhagarariwe n’abakinnyi 13 muri 15 batangiye irushanwa bava mu makipe atatu ariyo, Team Rwanda, Benediction Ignite ndetse na SACA.

Munyaneza Didier Mbappe yavuye burundu muri Tour du Rwanda 2021 nyuma yo gukora impanuka

Didier yabaye umukinnyi wa kabiri wa Benediction Ignite usezeye muri Tour du Rwanda 2021 nyuma ya Areruya Joseph






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND