RFL
Kigali

True Promises yatangaje byinshi ku gitaramo cy'imbaturamugabo yatumiyemo icyamamare Benjamim Dube-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/07/2019 8:05
1


True Promises Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera', igeze kure imyiteguro y'igitaramo gikomeye yatumiyemo icyamamare Benjamin Dube wo muri Afrika y'Epfo. Tariki 10/07/2019 abayobozi ba True Promises batangarije abanyamakuru byinshi kuri iki gitaramo bise 'True Worship Live Concert' kizaba tariki 11/08/2019.



True Promises Ministries yatumiye Benjamin Dube, ikunzwe cyane mu ndirimbo 'Mana Urera', 'Nzakwamamaza', 'Wadushyize ahakwiriye', 'Nzamubona', 'Ndabihamya' n'izindi. Iri tsinda riherutse guhuriza hamwe abakunzi baryo ribatangariza icyerekezo rifite mu myaka 15 iri imbere. Impamvu iri tsinda ridakunze gukora ibitaramo byinshi, ryasobanuye ko ryihaye umwihariko wo gukora ibintu byiza biri ku rwego rwo hejuru, bakabikora mu bushobozi bafite. Banahishuye ko hari ibitaramo byinshi bakorera mu ntara no mu bihugu bitandukanye, harimo ibyo baba batumiwemo na cyane ko intego yabo nyamukuru ari ivugabutumwa. Kuri ubu igitaramo True Promises ishyizeho umutima ni icyo yatumiyemo icyamamare Benjamin Dube uzaza mu Rwanda ari kumwe n'itsinda ry'abantu 9.


Uhereye ibumoso: Bonke, Mandela na Tresor abayobozi muri True Promises ubwo baganiraga n'abanyamakuru

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye i Remera kuri Hiltop Hotel kuri uyu wa Gatatu, Bonke Mbonigaba umuyobozi mukuru wa Trues Promises yatangaje ko igitaramo bagiye gukora mu minsi iri imbere ari cyo cya mbere mu bitaramo bikomeye bakoze kuva batangiye kuririmba ndetse yanavuze ko ari cyo gihenze cyane mu bitaramo byose bakoze. Ibi yabishingiye ku mbaraga nyinshi bashyize mu myiteguro y'iki giteramo ndetse agendera no ku mutumirwa batumiye ari we Benjamin Dube uzaba ataramiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Tubibutse ko Benjamin Dube ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika ndetse no ku isi. Mu Rwanda naho ahafite abakunzi benshi ndetse hari n'amakorali n'amatsinda atandukanye aririmba indirimbo ze.


Benjamin Dube ategerejwe mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere

Igitaramo True Promises yatumiyemo Benjamin Dube, cyitwa 'True Worship Live Concert'. Kizaba tariki 11/08/2019 kibere mu mujyi wa Kigali muri Intare Conference Arena. Ku bijyanye n'impamvu iki gitaramo bagitumiyemo Benjamin Dube, Bonke Mbonigaba yatangaje ko True Promises ifatira icyitegererezo kuri Spirit of Praise yatangijwe na Benjamin Dube, akaba ari muri urwo rwego batumiye uyu mugabo ukundwa n'abatari bacye muri Afrika. Usibye kumutumira, biteganyijwe ko Benjamin Dube azava mu Rwanda akoranye indirimbo na True Promises Ministry. Ikindi gikorwa Benjamin Dube azakora ari mu Rwanda ni uko azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi agasobanurirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo.

True Promises yasobanuye ko impamvu iki gitaramo batumiyemo Benjamin Dube bacyijyanye kuri Intare Conference Arena ari uko hari salle nini cyane iberewe gukorerwamo ibitaramo biri ku rwego mpuzamahanga. Abayobozi b'iri tsinda banatangaje icyo bashingiyeho bagena ibiciro byo kwinjira, bavuga ko ibiciro babishyize hasi cyane kugira ngo hatazagira ucikanwa. Banatangaje ko amatike yo kwinjira yamaze kugera hanze. Ku munsi w'igitaramo, amatike yo mu myanya isanzwe azaba agura 10,000Frw, muri VIP azaba agura 15,000Frw hanyuma muri VVIP itike izaba igura 25,000Frw. Icyakora abagura amatike mbere y'igitaramo baragabanyirizwa dore ko mu myanya isanzwe itike igura 7,000Frw, muri VIP ikagura 10,000Frw naho muri VVIP ikagura 20,000Frw.


Abashaka kugura amatike mbere bashyiriweho uburyo bayabona aho bashobora kuyagura kuri MTN Mobile money ukandika muri telefone iyi code: *182*8*1*900111#. Amatike kandi ushobora kuyagura unyuze ku rubuga ishema.rw ndetse wanayasanga ku Biro bya True Promises Ministries biherereye i Remera mu nyubako Jesus is able. 

Bishop Benjamin Dube ugiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, ari mu bahanzi ba Gospel bakunzwe bikomeye muri Afrika y'Epfo no ku mugabane wa Afrika muri rusange by'akarusho akaba afatirwaho icyitegererezo na benshi mu bahanzi bo mu Rwanda. Israel Mbonyi ari mu bahanzi bo mu Rwanda bigeze gutangariza Inyarwanda.com ko umuhanzi yigiraho byinshi ari Benjamin Dube. Benjamin Dube ni we watangije itsinda Spirit of Praise ryo muri Afrika y'Epfo rikunzwe bikomeye ku mugabane wa Afrika, mu bakunda cyane iri tsinda hakaba harimo na True Promises nk'uko Bonke Mbonigaba yabitangaje.

Benjamin Dube amaze gukora indirimbo nyinshi cyane zikubiye kuri album zirenga 20. Akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ketshepile Wena, Ngiyakuthanda, He keeps on doing, Yiwo Lawa Amandla, Bless the Lord, Bow dawn and worship n'izindi nyinshi. Benjamin Dube azaza mu Rwanda ari kumwe n'abantu 8 na we wa 9, aba azazana nabo akaba ari itsinda ry'abaririmbyi be ndetse n'abacuranzi be. Amaze kugera mu bihugu byinshi muri gahunda z'ivugabutumwa. Benjamin Dube ni umwe mu bahanzi ba Gospel bafite ibikombe byinshi cyane bakesha umuziki.

True Promises igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Benjamin Dube

REBA IKIGANIRO TRUE PROMISES YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diana Muhoza4 years ago
    Diana mungororero Turabakunda cyane p GS twabasaba komwazaza gukorerera Consell mukarere ka Ngororero turabakunda cane cane





Inyarwanda BACKGROUND